RFL
Kigali

RUBAVU: “Gisenyi Bouncers Team (GBT)” barashimira abafana uko bitwaye ku mikino ya CECAFA Kagame Cup - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2019 16:57
0


Abarebye umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wahuje APR FC na Mukura Victory Sport muri 2018 ndetse n’abari bari ku mukino w’u Rwanda U23 na DR Congo U23, babonye abasore b'ibigango bafatanyaga na Polisi y’igihugu mu gucunga umutekano muri sitade no kwigizayo buri umwe wese wagize isura yo gushaka kuzana akaduruvayo mu bantu.



Muri iyi minsi u Rwanda ruri kwakira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, “Gisenyi Bouncers Team (GBT)” bitabajwe muri gahunda yo kubungabunga umutekano imbere n’inyuma ya sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Kuri sitade Umuganda habereye imikino y’itsinda rya kane (D) yarimo; Gormahia FC (Kenya) na AS Maniema (DR Congo) amakipe yazamutse muri ¼ cy’irangiza mu gihe KMKM na AS Ports zasezerewe.

Gisenyi Bouncers Team (GBT) itsinda ry’abasore b’ibigango banitabazwa ku mikino ikomeye bafashe umwanya bashimira abafana bitabiraga iyi mikino muri sitade Umuganda uburyo bitwaye yaba abari bavuye hanze y’u Rwanda ndetse n’abazaga bavuye mu gihugu imbere.


GBT iyo barangije akazi mur sitade Umuganda bafata ifoto y'urwibutso

Abo basore bibumbiye muri "Gisenyi Bouncers Team (GBT)". Ni itsinda ry’abasore 10 bishyize hamwe kuva muri Werurwe 2018 kuri ubu bakaba bamaze umwaka n’amezi ane (4)  bakora akazi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibintu akenshi bakabikora batumweho dore ko batabikorera ubuntu kuko birishyurwa.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Tuyisenge Gilbert bazi ku izina rya Bigshow umuyobozi mukuru wa Gisenyi Bouncers Team (GBT) yavuze ko muri iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 babanye neza n’abafana mu ngeri zose kandi ko nta mufana cyangwa undi muntu wigeze abura umutekano usesuye muri sitade Umuganda.

“Akenshi abinjira muri sitade zitandukanye usanga bavuga ko abasore b’ibigango bakunze kubangamira abafana bitewe n’uko ngo batajya batuma umuntu yisobanura. Twebwe nka GBT dukoresha abasore bajijutse bize bazi gushyira mu gaciro. Nta mufana urakubitirwa muri sitade Umuganda duhari”. Big Show


Tuyisenge Gilbert (Iburyo) niwe uyobora bagenzi be mu kazi ko gucunga umutekano  

“Turashima abafana bose twabanye mu mikino y’itsinda rya kane kuko bitwaye neza yaba abanyamahanga ndetse n’abari bavuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Twabanye neza n’ubutaha bazaze bizeye umutekano”. Big Show


Tuyisenge Gilbert bita Big Show umuyobozi wa GBT

Big Show yakomeje avuga ko kuzana iri tsinda rya GBT ari igitekerezo bagize umwaka ushize bakaza gusanga imbaraga bafite zitakomeza gupfa ubusa ahubwo ko bakwishyira hamwe bakajya bacungira abantu umutekano mu gihe bibaye ngombwa dore ko ngo mu karere ka Rubavu bitabagaho.

“Twishyira hamwe byatewe n'uko i Rubavu ibijyanye no gucungira abantu umutekano nka Body Guards nta byahabaga. Tubona ko bikenewe bityo duhita twishyira hamwe gutyo kandi twiteguye no gukorera no mu Rwanda hose. Umuntu uzadukenera biciye mu nzira zemewe n’amategeko y’u Rwanda twakorana. Twamufasha kumukorera umutekano mu bijyanye n’ubukwe, ibirori, ibitaramo bitandukanye n’ibindi”. Big Show

Mu kazi umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakora usanga bagira imbogamizi zitandukanye, Big Show yavuze ko itsinda ryabo bagira ikibazo cyo kuba nta bakobwa barabona bafite ubushake bwo kuba bakora aka kazi.

“Twebwe hari igihe tubona akazi ko kurinda ibyamamare yaba abahungu cyangwa abakobwa. Tuba twifuza ko mu gihe tubonye icyamamare cy’umukobwa cyarindwa n’umukobwa wa GBT ariko ubu mu ikipe yacu nta mukobwa urimo. Tugira icyo kibazo cyo kuba nta mukobwa turabona twakorana mu ikipe yacu”. Big Show


GBT bakunze no gukora mu bukwe bacunga umutekano 

Tuyisenga Gilbert uzwi nka Big Show mu mujyi wa Rubavu, avuga ko mu mikino ikomeye iba ari ishiraniro kuri sitade Umuganda bakunze kubitabaza kuko biba ari ahantu hahuriye abantu benshi bityo hatabura abashyamirana bakaba babafata bakabahungisha abandi cyangwa bakabatandukanya kugira ngo amahoro ahinde.

 

“Twakoze ku mukino wahuje APR FC na Mukura Victory Sport kuri sitade Umuganda mbere y'uko dukora ku mukino w’Amavubi na DR Congo mu batarengeje imyaka 23, wari umukino uriho abafana benshi bava muri DR Congo abantu banabonye ko byadusabye imbaraga kugira ngo abantu boroherane. Twebwe rero biduha ubunararibonye mu bijyanye no guhosha ubushyamirane hagati y’abantu iyo twahuye n’abantu bagira amahane nka kuriya muri sitade”. Big Show


GBT barashimira abafana bitabiriye imikino y'itsinda rya kane (D) rya CECAFA Kagame Cup

Tuyisenge Gilbert avuga ko abantu bafite imyumvire yo kumva ko abasore b’ibigango bitwaza imbaraga bakaba bahohotera abafana atari ko bimeze ahubwo ko icyo baba bashinzwe ari ukubungabunga umutekano w’abantu bose baba bari aho bari gukorera.

PHOTOS: Umurerwa Delphin (Rubavu)
      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND