RFL
Kigali

Nyamagabe: Amateka ya korali Elayo ifite studio yayo bwite! Yahembuye benshi i Muhanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2019 8:52
6


Korali Elayo ibarizwa mu ADEPR itorero ry'Akarere rya Nyamagabe, Paruwase ya Sumba, Umudugudu wa Sumba iri mu makorali akunzwe cyane mu karere ka Nyamagabe, ibi ikaba yabyerekanye mu giterane yakoreye mu karere ka Muhanga aho yahembuye imitima ya besnhi bafashijwe cyane n'indirimbo zayo. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amateka y'iyi korali.



Kuri iki Cyumweru tariki 14/07/2019 korali Elayo y'i Nyamagabe muri ADEPE Sumba yakoreye ivugabutumwa mu karere ka Muhanga muri Paruwase ya Nyabisindu, Umudugudu wa Nyabisindu mu giterane cyateguwe na korali La Charite. Muri iki giterane cyitabiriwe bikomeye, korali Elayo yaririmbye indirimbo zayo zinyuranye, ihembura imitima ya benshi bari bitabiriye dore ko igiterane cyarangiye benshi badashaka gutaha.


Korali Elayo iri mu zikunzwe cyane mu karere ka Nyamagabe

INCAMAKE Y'AMATEKA YA KORALI ELAYO YA ADEPR SUMBA

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na DUSENGE Hyacinthe Perezida wa korali Elayo, iyi korali imaze imaze imyaka 33 itangiye ivugabutumwa, ikaba maze gukora indirimbo zigera kuri 40 harimo n'izo bakoreye muri studio yabo bwite zirimo iyitwa 'Iraduhetse' ikunzwe cyane muri iyi minsi.


Korali Elayo ya ADEPR Sumba mu karere ka Nyamagabe

Korali Elayo yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangirana abaririmbyi nka 13. Yatangiye yitwa korali Gikongoro, nyuma iza kwitwa Ijwi ry'Imbabazi. Nyuma yaje kwihuza na korali ya kabiri yitwaga Beula bakora korali Elayo (Chorale Elayo). Ubu ni korali nkuru kuri ADEPR Sumba, ikaba igizwe n'abaririmbyi 95.

Perezida w'iyi korali ari we Dusenge Hyacinthe yatangarije Inyarwanda.com ko bamaze gukora indirimbo zigera kuri 40 zikubiye kuri album eshatu. Album y'amajwi (Audio vol 1) yitwa Ica inzira mu Nyanja, album ya kabiri y'amajwi ari nayo ya album DVD yabo ya mbere yitwa Imana irahambaye, naho album y'amajwi (Audio vol 3) ari nayo bari gukoramo DVD ya 2, yitwa 'Tuguhimbaze'.

Hari n'izindi ndirimbo nke z'amajwi bagenda bikorera ubwabo kuko bifitiye studio. Muri izo ndirimbo zakorewe muri studio yabo harimo indirimbo bise 'Iraduhetse' ikunzwe cyane muri iyi minsi. Intego y'ibanze y'iyi korali ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hagamijwe ku guhindurira benshi ku gukiranuka.

AMAFOTO Y'IGITERANE CHORALE ELAYO YAKOREYE KURI ADEPR NYABISINDU


Umushumba wa Paruwase ya Sumba Rev Onesphore Uwizeyimana yigishije ijambo ry'Imana "Icyakora abamwemeye bose yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana." Yohana 1:12


Mu gitaramo Perezida wa Chorale Elayo yakiriye kandi anashimira uwahoze ari umuyobozi wa chorale wungirije Madamu Uzarama Immaculee


Abari ku buhanga by'ibyuma muri iki gitaramo


Uyu mukecuru ni we mukuru muri korali Elayo, bamwita Kibondo ariko amazina ye asanzwe ni Nikuze Maria


Abaririmbyi ba korali Itabaza ni inshuti za korali Elayo, batambiye Imana biratinda


Pierre ni we wari uyoboye igitaramo


Umushumba w'itorero ry'Akarere ka Muhanga yari yaje kwakira Chorale Elayo (uwa kabiri uhereye iburyo)

Korali La Charite yahaye impano nziza korali Elayo

Korali Blessing ya ADEPR Musambira yari yaje kwifatanya na korali Elayo


Mwalimu Uwizeye Innocent ni we wigishije ijambo ry'Imana, insanganyamatsiko yavugaga ngo "Komeza ibirenge byawe mu nzira ifunganye niyo ikugeza ku isezerano riruta ayandi"

UMVA HANO 'IRADUHETSE' INDIRIMBO YA CHORALE ELAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joph4 years ago
    Uwiteka abakomereze amaboko.
  • NIYICIMANZA Eric4 years ago
    UWITEKA AGUME KWAGURA UMURIMO MURI ELAYO
  • Jeannette Uwimana4 years ago
    Imana ishimwe kubwabyinshi idukorera rwose ndumva nezerewe cyane kubwa Choral Elayo.Imana ikomeze itange imbaraga zogukora nibindi birenze ibingibi,Amen
  • Umurutasate4 years ago
    Uwiteka ahimbazwe we wabanye natwe rwose,
  • Arnauld4 years ago
    Byari byiza cyane.Imana ibahe umugisha kdi imirimo mukora izayibibukire.
  • Emmanuel 4 years ago
    Imana ibongerere amavuta nkuko izina ryayo riri Elayo bivuga amavuta





Inyarwanda BACKGROUND