RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Imikino ya ¼ iratangirira i Nyamirambo, itike ya macye iragura 2,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2019 13:43
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 haratangira gukinwa imikino ya ¼ cy’irangiza muri CECAFA Kagame Cup 2019 aho ikipe ya TP Mazembe izahura na Azam FC (16h00’) naho Rayon Sports izakirane na KCCA (18gh30’).



Guhera saa kumi zuzuye (16h00’) kuri sitade ya Kigali, ikipe ya TP Mazembe (DR Congo) yasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda rya mbere (A) izahura na Azam FC yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri (B).

Saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’), ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019 izacakirana na KCCA ibitse igikombe cya shampiyona ya Uganda 2018-2019.

Rayon Sports yasoje imikino y’itsinda rya mbere (A) iri ku mwanya wa kabiri mu gihe KCCA FC yasoje iri ku mwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri (B) ryakiniraga mu karere ka Huye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.


Rayon Sports iracakirana na KCCA FC kuri uyu wa Kabiri

Imikino ya ¼ izakomeza ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019 ubwo ikipe ya APR FC izaba icakirana na AS Maniema (DR Congo) saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’) nyuma y’uko Gormahia FC (Kenya) izaba yabanje guhatana na Green Eagles (Zambia).


Abafana bategereje kuryoherwa n'imikino ya 1/4 bashyiriweho ibiciro byo kwinjira 

Kwinjira muri sitade ya Kigali muri iyi mikino ya ¼ cy’irangiza ni ukwishyura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi bitanu (5,000 FRW) mu yindi myanya itwikiriye n’ibihumbi bibiri (2,000 FRW) ahasigaye hose.


APR FC izasoreza andi makipe mu mikino ya 1/4 ikina na AS Maniema (DR Congo)

Dore uko imikino ya ¼ iteye:

Kuwa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019

- TP Mazembe v sAzam (Stade ya Kigali, 16h00’)-

 KCCA FC vs Rayon Sports (Stade ya Kigali, 18h30’)

Kuwa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019

- Gor Mahia vs Green Eagles (Stade ya Kigali, 16h00’)

-APR FC vs AS Maniema FC (Stade ya Kigali, 18h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND