RFL
Kigali

Urupfu rw’umunyamakuru Hondan Nalayeh rwababaje benshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/07/2019 13:47
0


Umunyamakuru Hodan Nalayeh wari wariyemeje gutangaza urundi ruhande rwa Somalia, ubwiza bwayo n'abaturage bayo, mu gihe amakuru menshi kuri Somalia agaruka ku ntambara, ibikorwa by'iterabwoba n'inzara, yitabye Imana bishengura imitima ya benshi.



Intego ye yo kuvuga ibyiza yabereye Abanyasomaliya benshi urugero mu muhate wo kunga no gushaka kubaka igihugu cyabo cyashegeshwe n'intambara z'imbere mu gihugu. Iyicwa rye ku wa gatanu ushize rwashegeshe imitima y'abamuzi, abatamuzi nabo baboneraho kumumenya.

Hodan n'umugabo we Farid Juma bari mu bantu 26 biciwe mu gitero kuri Asasey Hotel mu mujyi wa Kismayo mu Majyepfo ya Somalia, aha harimo habera inama yateguraga amatora yimirije kuba. Kuri Facebook, umuryango we watangaje akababaro k'uko Hodan - wari ufite imyaka 43 n'abana babiri - yari atwite inda nkuru mu gihe yicwaga, ko yari yarahaye ubuzima bwe kuvuga ibyiza bya Somalia no kuyimenyekanisha mu mahanga.

Uyu mugore wavukiye ahitwa Las Anod mu majyaruguru ya Somalia, ku myaka itandatu yagiye kuba muri Canada n'umuryango we, umwaka ushize yiyemeza gusubira kuba muri Somalia. Yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'itangazamakuru, maze mu 2014 atangiza televiziyo yise Integration TV, agamije gutangaza inkuru z'Abanyasomaliya baba muri Canada n'ahandi ku isi.

Mu bihe bishize, Hodan yabwiye igitangazamakuru CBC cyo muri Canada ati: "Niba tutabwiye isi ibyacu ubwacu, tuzasigara dutegereza kubwirwa ibya Afurika bivugwa n'abandi". Minisitiri w'abinjira n'abasohoka muri Canada, Ahmed Hussen nawe ukomoka muri Somalia yavuze ko Hodan yagaragaje cyane uruhare rw'Abanyasomaliya baba muri Canada mu iterambere. Ati: "Yabaye ijwi rya benshi. Tubabajwe cyane n'urupfu rwe, n'abandi bose baguye mu gitero cya Kismayo".

Integration TV yaramamaye cyane mu Banyasomaliya baba mu mahanga. Ni nayo yamuhuje n'umugabo we, warimo akora ibikorwa byo kubaka amasooko muri Somalia, bashyingiranywe umwaka ushize i Nairobi muri Kenya nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru AFP. Umwaka ushize, Hodan yagiye kuba muri Somalia ngo atangaze amakuru yayo.

Inkuru ze mu minsi ishize zibanze ku bagore bakora ubushabitsi ngo biteze imbere mu mujyi wa Las Anod aho akomoka. Hodan yakoreshaga cyane imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ubwiza n'umuco bya Somalia. Abantu benshi bagaragaje ko bababajwe cyane n'urupfu rwe, bavuga ko yari umugore w'ikitegererezo.

Umunyamakuru wa BBC Farhan Jimale, inshuti ya Hodan, avuga ko "yari inyenyeri imurika na roho nziza yari ihagarariye neza abantu be n'igihugu cye". Jimale yagize ati: "Yahoraga areba ibyiza, yaba abantu cyangwa ibigize igihugu, yashakaga kuvuga indi Somalia, itari iyo tubona mu itangazamakuru". Avuga ko Hodan yaberaga benshi urugero cyane cyane urubyiruko. Ko hari benshi bari baratangiye gusubira iwabo bava mu mahanga kubera we.

Mu kiganiro aheruka gutanga yabajijwe umurage yifuza kuzasiga. Jimale avuga ko yasubije ko "adashaka amafaranga cyangwa kwamamara. Ahubwo ashaka kunga Abanyasomalia". Jimale avuga ko kuba yishwe kandi atari umunyapolitiki bituma ubutumwa n'intego ye bikomeza kugera muri benshi na henshi. 

Src: aljazeera.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND