RFL
Kigali

“Ntabwo Fan Club za Rayon Sports zatanze Miliyoni 13Rwf” Umuyobozi wa Fan-Base ya Rayon Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/07/2019 15:37
1


Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019, ni bwo Rayon Sports yamurikiye abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange uko yakoresheje umutungo wayo n'aho wavuye n'ibyo bungutse. Batangaje ko muri Fan club zatanze asaga miliyoni 13Rwf, ariko umuyobozi wa Fan-Base yabinyomoje avuga ko binjije asaga miliyoni 45.



Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019 yungutse amafaranga ibihumbi 408,725Rwf, ikaba yarakoreshe asaga 322,740,410 Rwf. Mu yo Rayon Sport yokoresheje harimo asaga miliyoni 13 Rwf, zavuye mu ma Fan Cub. Nyuma yuko ibi bigiye hanze abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Rayon basigaranye urujijo bibaza bati:” Ni gute Fan club zisaga 32 zitanga Miliyoni 13 Rwf, kandi itanga macye itanga asaga ibihumbi 100Rwf?”

March Generation Fan Club imaze igihe cyinini ishyigikira Rayon Sports

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kumenya ukuri kuri ibi bivugwa Inyarwanda.com twegereye umuyobozi w'ihuriro ry'abakunda Rayon Sports (Fan-Base) Runigababisha Mike atubwira ko amafaranga Fan Cub zatanze asaga Miliyoni 45 Rwf, mu mwaka w’imikino ushije.

Runigababisha Mike yagize ati:” …. Umwaka w’imikino wagenze neza, twebwe nka ama Fan Cub umwaka wacu utangira mu kwezi kwa mbere ubu nka Fan-Base twebwe tumaze umwaka n’amezi atandatu, umwaka ushije twinjije asaga miliyoni 45 Rwf, navuga ko habaye ukwibeshya mu gutangaza ariya mafaranga, ubundi nka Fan-Base dukoresha Bank ebyiri aho dushyira amafaranga yinjiye buri kwezi, ndetse n’indi ducishaho ayo dutanze muri Rayon Sports, navuga ko ariya miliyo 13Rwf batangaje ari aya Cheque twasinye tuyaha ushinzwe umutungo wa Rayon Sports gusa, ariko muri rusange twinjije miliyoni 45 Rwf”.

Mike yakomeje agira ati:” Ndizera ko nubwo yaba ari amazi atanu ntabwo twatanga miliyoni 13Rwf gusa nka Fan-Cub zose za Rayon Sports” Tuganira kandi na Mike twamusabye ko yaducira ku mayange uko umutungo wa Fan Cub za Rayon Sports umeze mu gihe cy’amezi asaga atandatu kuva uyu mwaka watangira. 

Runigababisha Mike yagize ati:” Ntabwo turicara ngo tumenye neza imibare kuko umwaka wacu urangira mu kwezi kwa 12, ariko navuga ko ubu dushobora kuba tugeze muri miliyoni 30 Rwf, ariko turacyakomeje gutanga amafaranga, tuzabatangariza neza dusoje umwaka, kuko dufite n’ibindi bikorwa byinjiriza Rayon Sports navuga nk’ubururu bwacu”.

Kuri ubu Rayon Sports FC ifite Fan Club zisaga 32

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports FC ifite Fan Cub (abibumbiye mu matsinda akunda Rayon Sports) zisaga 32 aho itanga amafaranga macye ku kwezi itanga asaga ibihumbi 100Rwf.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • WAPIWAPI4 years ago
    ALIKO IBAZENAWE KWUNGUKA MAGANANE MUMWAKA WASHOYE MILIYONI MAGANATATU NAMAKUMYABILI NEBYIRI!!!!!!!! UZIKO INYUNGU ARI 0,12% MUMWAKA???? BIVUZENGO KUGARUZIGISHORO BIZADUSABIMYAKA 800, UBUNDI INYUNGU IKAZARIBWA N'UBUVIVU BW'UBUVIVU BW'UBUVIVURE BW'UBUVIVURURE BW'UBUVIVANURE BWABO...... NZABANUMVIBYA RAYON YACU, HANYUMA NGOTULIMUMISHINGA YOKWUBAKA STADE YACU TWUNGUKA URWORUSENDA, HAHAHAHAHAH ...... YEWE DUSHATSE TWAKWIMYIZIMOSO TUKIHANAGURA UHOMBYARABYIMENYERA. ESUBWO KOMUDUHAYE IYO BILAN YINTEKINIKANO MUTATUBARIYEMO ZA RUSWA MWATANZE ZA BUJUMBURA NAHANDI NAYA AMANDE YAMAMILIYONI BABACIYE KUBERA UBUSWA BWANYU NAYANDI MWILIRWA MWISHURA GARAGE KULICYA GIPOROPORO CYANYU NGONI BUS!!!!! IYOMUDUHA BILAN YUKULI TWARIKWISANGA MULI NEGATIF NUKO MWANZE KUBITWERURIRA GUSA!!!!! GENDA RAYON WARARUSHYE, MWATWICIYE IKIPE GUSA





Inyarwanda BACKGROUND