RFL
Kigali

Mashirika bafatanyije n'abo muri Amerika bishimiwe bikomeye mu mukino “Generation25” wapfundikiye iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2019 12:12
0


Bamwe mu bagize itorero rya Mashirika rimaze kuba ubukombe mu buhanzi n’ubugeni, bishimiwe bikomeye mu mukino ‘Generation 25’ bafatanyijemo n’abo muri Amerika mu gusoza iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ryari rimaze iminsi itatu ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.



Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 ni bwo hasojwe iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival”.

Ubumuntu ni ijambo ry’Ikinyarwanda ritumira buri wese ku isi hose kunga ubumwe, gukundana no kwamagana urwango n’ivangura. Muri uyu mwaka w’2019, iri serukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ryahawe umwihariko wo kwitsa ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Mashirika imaze imyaka irenga 18 itanga ubutumwa bubumbatiye kugira ubumuntu mu migirire ya buri munsi. Mu bihe bitandukanye bakinnye imikino itandukanye yanyuze benshi hashingiwe ku butumwa bukomeye banyujijemo.

Baserukanye ishema n’isheja mu bihugu bitandukanye berekanyemo imikino itandukanye. Aberekanye imikino bagiye bahuriza ku kunga ubumwe, kubabarira, kutarebera ibikorwa n’ibindi kenshi bibangamira ikiremwa muntu.

Mashirika yarimo benshi mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu mukino wabo bise “Generation25”, bafatanyijemo nabo muri Amerika, bakinnye ku bibazo abana bavutse nyuma ya Jenoside bahura nabyo ahanini bitewe n’ibyo ababyeyi babo bagiye bakora.

Bifashishije abo muri Amerika kugira ngo basangire amateka mabi yaranze u Rwanda nabo bavuga bimwe mu bibazo bagiye bahura nabyo mu bihe bitandukanye byagize ingaruka kuri rubanda nyamwishi.

Hari umwe wakinnye ise yarahunze igihugu ariko ari Interahamwe akabihishwa nabo mu muryango we. Uyu mwana akurana ipfumwe yumvaga ko abantu bamureba bazajya bavuga ko ari umwana w’Interahamwe. Aba avuga ko ari kuzira ibyo atakoze ahubwo byakozwe na Se.

Mashirika bafatanyije n'abo muri Amerika bishimiwe mu mukino bise "Generation25"

Umuhanzi Peace Jolis wakinnye muri uyu mukino, yabwiye INYARWANDA ko abana bavutse mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bahura n’ibibazo byinshi cyo kimwe n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu, bakurana ibikomere bidakira.

Yagize ati “Ibyo ni ibibazo mu bana bavutse nyuma ya Jenoside cyangwa abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu. Urumva uwo mwana kubana n’icyo kintu ni ikintu gikomeye. Buriya ibikomere biri muri “Generetion” yavutse mbere na nyuma Jenoside.”

Ruhamya w’imyaka 19 y’amavuko wiga muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakinnye mu mukino “Generation25”, amaze imyaka itanu mu itorero Mashirika afata nko mu rugo ha kabiri. Yabwiye INYARWANDA ko kimwe mu byatumye yinjira mu itorero Mashirika harimo no kuba ibyo bakora biri mu murongo w’ibyo yiga muri kaminuza. Avuga ko mu itorero Mashirika yigiyemo byinshi yanungukiyemo inshuti nyinshi.

Yavuze ko Mashirika ari ‘umuryango’ yakwifuriza buri rubyiruko n’abandi kubamo kuko bigisha kugira ubumuntu. Ati “Cyane! Ukunda ibyo kubyina, kuririmba n’ibindi namugira inama yo kujya muri Mashirika. Niho hantu wakwisanzura ntabwo wakora ikintu ngo bakwite ‘umusazi’ buri wese baramwakira bakamutoza.” Yavuze ko umukino bakinnye “Generation25” wamufashije kumenya gutuza, gufunguka mu bitekerezo, guha agaciro icyo buri wese atekereza.

Hope Azeda Umuyobozi w’Itorero Mashirika unategura iserukiramuco rya “Ubumuntu”

Hope Azeda yatangarije INYARWANDA ko bishimira uko iminsi itatu y’iri serukiramuco yagenze. Avuga ko atabona uko ashimira abitabiriye bose, abaterankunga, abahanzi bavuye mu bihugu bigera kuri 16 n’abandi bagize uruhare mu migendekere y’iki gikorwa.

Ati “Hari ibintu ubona bikakurenga! Ubuse nakoresha ayahe magambo nta n’ubwo navuga ngo ndashimira runaka birakurenga ukabura n’ururimi wakoresha. Byandenze pe! Ku bakinnyi baje bavuye mu bihugu bitandukanye berekana impano zabo, abaterankunga badufashije ku banyarwanda babyitabira.”

Yavuze ko kuri iyi nshuro abitabiriye bagaragaje ubudasa, kuko mu mvura no mu mbeho batabatereranye. Yishimira ko urwengo rw’ikinamico mu Rwanda rugenda rutera imbere ashingiye ku kuba hari ubumenyi bagenda bunguka no gushyira hamwe n’abandi bafite aho bamaze kugera. Hope avuga ko kuba Mashirika yishimiwe muri iri serukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ari uko bicaye hamwe bagatekereza ku byo bafite ndetse n’ibyo bifuza guha abanyarwanda n’abandi.

Ati “Twaravuze tuti dore ubumenyi dufite dore amateka dufite. Kuko twari tubifite mu ngamba y’uko twakora umukino twajya duha ‘invitation’ buri isi tukakubwira tuti dore amateka yacu mwebwe iwanyu bimaze bite. Ese mwaba mufite ibibazo byaba bizabageza kuri ibibazo natwe twaciyemo ni nka ‘warning signal’ .”

Avuga ko gukorana n’abandi bantu mu mukino atari ikintu cyoroshye. Bategura habayeho kuzuzanya basanga abo muri Amerika hari byinshi bahuriyeho harimo indirimbo za gahinda, izo kwishima n’ibindi byatumye umukino ugenda neza.  

Kugeza ubu umukino “Generation 25” wateguwe n’abanyarwanda bafatanyije n’abo muri Amerika uzajya kwerekanwa muri Amerika mu mezi ari imbere. Naho umukino “Generation 25” wateguwe n’abanyarwanda bafatanyije nabo mu Bwongereza uzajya kwerekanwa mu Bwongereza mu mezi ari imbere. 

Soma:"Dark Heart", Umukino washushanyije uko wirukira ubutunzi ukihekura

-Iserukiramuco rya 'Ubumuntu' ryibanze ku ruhare rw'ubuhanzi mu gukuraho imipaka yanyegeza urwango n'ivangura

Hope Azeda ahoberana na Seyam wavuze umuvugo 'esther 1'

Dione Nagirwubuntu Umukozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuhanzi Alexander Star wo muri Amerika yaririmbye muri iri serukiramuco


Bagaragaje ko bishimiye uko bakiriwe

Bamwe mu baririmbyi n'abakinnyi ba Mashirika bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino

Umuhanzi Peace Jolis ni umwe mu bakinnye muri uyu mukino "Generation25" wagaragaje ibibazo by'abana bavutse mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

REBA HANO IBYARANZE UMUNSI WA MBERE W'ISERUKIRAMUCO RYA 'UBUMUNTU'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND