Christafari Band itsinda riri ku isonga ku isi mu bakora injyana ya Reggae mu muziki wa Gospel ryatangaje ko rigiye kugaruka muri Afrika kuhamurikira indirimbo yabo nshya 'Imigongo' bakoranye n'umusore w'umunyarwanda witwa Nduwayo Columbus kuri ubu uri kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo.
Christafari Band bamamaye mu ndirimbo Hosanna banditse ku
rukuta rwabo rwa Instagram ko bagiye kugaruka muri Afrika mu rwego rwo mukurika
indirimbo yabo nshya yise 'Imigongo', bakaba barayanditse bakuye inganzo ku
mitako y'abanyarwanda ikorwa mu mase bitewe n'ukuntu bayikunze cyane kugeza ho
bifuza kuyujyana iwabo muri Amerika. Icyo gihe bavuze ko uko abanyarwanda bakora imitako
myiza cyane mu mase ari nako Imana itoranya abantu ibakuye mu byaha
ikabahindura abakozi bayo. Mu kwezi kw'Ukwakira ni bwo aba baririmbyi bakunzwe
ku rwego rw'isi bazaza muri Afrika aho bateganya gukorera ibitaramo mu bihugu
bitandukanye byo kuri uyu mugabane ari byo; Malawi, Rwanda, Burundi, Zambia,
Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Christafari Band bakunze cyane imitako y'abanyarwanda
Iyi ndirimbo 'Imigongo' bazamurikira muri ibi bihugu, ivuga
ku mitako y'abanyarwanda, ni umushinga Christafari batangaje bwa mbere ubwo
baherutse mu Rwanda mu ivugabutumwa bari batumiwemo na Prayer House Rwanda
iyobowe na Kavutse Olivier. Ni indirimbo irimo n'ikinyarwanda by'akarusho
bakaba barayikoranye n'umusore w'umunyarwanda Columbus uri kurahura ubwenge mu
ishuri ry'umuziki rya Nyundo, uyu akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo 'Naganze'. Christafari bari bifuje gukorana iyi ndirimbo na
Kavutse Olivier, we abagira inama ko bayikorana na Columbus cyangwa Ezra, bo
bahitamo Columbus. Columbus yabwiye Inyarwanda.com ko gukorana indirimbo n’iri
tsinda bisobanuye ikintu kinini mu buzima bwe, ashingiye ku kuba ari
abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Christafari Band ni yo iyoboye isi mu bakora injyana ya Reggae muri Gospel
UMVA HANO 'NAGANZE' YA COLUMBUS WASHIMWE NA CHRISTAFARI
Kavutse Olivier ni we wahuje Christafari na Columbus
Nduwayo Columbus uzwi cyane nka Colombus wakoranye indirimbo na Christafari ni umwe mu
bahanzi b’abahanga bari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba akora injyana ya Reggae mu
mwihariko we yise ‘RataJah’. Ni umwe mu batangiye umuziki cyera ariko aza
kugera aho asa nk’ucogoye. Mu Ukuboza 2018, indirimbo ye 'Naganze Remix'
yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ya HipHop [Afro-pop song of the year],
cyatanzwe na Groove Awards Rwanda. Christafari yakoranye indirimbo na n'umunyarwanda Columbus
igizwe n’abantu icyenda ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1990 n'umunyamerika Mark
Mohr wakuriye mu muryango w'abakristo.
Columbus wakoranye indirimbo na Christafari
Christafari ni ryo tsinda rya mbere ku isi ry'abahanzi
b'abakristo bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda
rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album zigera ku bihumbi 500 (Kimwe
cya kabiri cya miliyoni). Magingo aya ni nabo baza ku isonga ku isi mu bahanzi
ba Gospel bakora injyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki wabo. Ni itsinda
rikunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Hosanna, Here I am to worship,
Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me,
He is greater than I n’izindi.
Christafari ubwo baririmbiraga mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo cya Beauty For Ashes cyabaye tariki 4 Kanama 2018'
REBA HANO 'HOSANNA' YA CHRISTAFARI BAND
TANGA IGITECYEREZO