RFL
Kigali

Ibanga ry’iterambere rya Facebook! Ibigo 5 byaguzwe na Facebook mu rwego rwo kwirinda guhangana nabyo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/07/2019 13:40
0


Facebook ni urubuga nkoranyambaga rwubatswe n'umugabo w'umunyamerika Mark Zuckerberg muri 2004 igihe yigaga muri kaminuza ya Havard. Kuri ubu ni ikigo kiri ku isonga. Bimwe mu byagitije umurindi w'iterambere harimo kugura ibigo byazaga bije guhangana nacyo. Tugiye kukugezaho rutonde rw’ibigo 5 byaguzwe na Zuckerberg n'amafaranga yagiye abyishyura



Facebook inkingi ya mwamba mu bijyanye n'imbuga nkoranyambaga dore ko ifite miliyaridi 2.7 by’abantu bayikoresha buri kwezi. Magingo aya ni urubuga rwa mbere ku isi rukoreshwa na benshi. Facebook yatangiye yitwa Facemash nyuma iza guhindurirwa izina ihabwa Facebook ari naryo benshi bamenye. Uru rubuga amakuru yizewe ni uko ibanga rukoresha ari 'Ukwiyegurira ibigo rwakabaye ruhangana nabyo'. 

Facebook ni urubuga rucyemangwaho gucuruza amakuru y'abarukoresha, gusa ibi ntibirubuza gukundwa na benshi kuko rurasa n'urwihariye isoko kuko urebye Whatsapp na Instagram ni ibigo byakabaye bihangana nayo ariko Zuckerberg yabiguze rugikubita ntaho byari byarukora none ubu abitwara uko ashatse ndetse ntabishyiremo imbaraga nyinshi kugira ngo urubuga rwa Facebook ruzamuke cyane. Muri iyi nkuru yacu tugiye kureba urutonde rw'imbuga 5 zaguzwe n'iki kigo.

1.       Instagram

Image result for images of facebook

Instagram ni urubuga rwubatswe na Kevin Sytrom na Mike Krieger mu Ukwakira 2010. Instagram yaguzwe n'ikigo cya Facebook muri 2012 akayabo ka miriyaridi 1 $. Kuri ubu uru rubuga ruri mu biganza by'umukire ukiri muto Mark Zuckerberg. 

2.       WhatsApp

Image result for whatsapp logWhatsApp yubatswe na Brian Acton na Jan Koum mu mwaka 2009, aba bagabo mbere yo kubaka uru rubuga babanje gukora mu kigo cya Yahoo. Bavuye muri Yahoo mu 2007 bajya gusaba akazi muri Facebook barakabima nyuma ni bwo baje kwicara bubaka iki kigo kiri gukundwa na benshi. Whatsapp yaguzwe na Facebook ku wa 14 Gashyantare 2014 akayabo kangana na miliyaridi 19 z'amadolari y'America (19$).

3.       Oculus VR

Image result for images of  Oculus VR logOculus VR ni ikigo cyashinzwe na Palmer Luckey, Brendan Iribe, Michael Antonov, Jack McCauley na Nate Mitchell muri 2012 kikaba kibanda ku bicuruzwa by'ikoranabuhanga harimo ibyo twakwita ko bifatika n'ibidafatika (hardware and software products). Iki kigo cyamamayeho mu gukora headset zifashishwa mu gukina game. Iki kigo cyaguzwe na Facebook muri Werurwe 2014 ku mafaranga angana na miliyaridi 2.3$.

Image result for images of Oculus VR

Oculus ziri gukoreshwa mu gukina game

4.       FriendfeedImage result for Friendfeed logFriendfeed ni ikigo cyubatswe na Bret Taylor, Jim Norris, Paul Buchheit na Sanjeev Singh muri 2007, ikaba yaraje imeze nk'urubuga rwabarizwagaho amakuru agezweho yagiye agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Mu Ukwakira 2009 ni bwo Facebook yaguze iki kigo ku kayabo kangana na miliyoni 15$ bishyuwe bakagira na miliyoni 32.5$ muri sitoke ya Facebook. Muri macye bayiguze miliyoni 47.5$. Magingo aya uru rubuga rwarahagaze kuko kuva muri 2015 ntirugikora gusa byinshi mu byo rwakoraga biri mu mikorere ya Facebook.  

5.       LiveRailImage result for image of  LiveRail log

Ni urubuga rushyirwaho amashusho (videos) aho amenshi aba yamamaza ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye no kwamamaza ibindi bicuruzwa, rukaba rwarashinzwe na Andrei Dunca, Mark Trefgarne na Sergiu Biriș rwashinzwe muri 2007. Uru rubuga rwaguzwe na Facebook ku wa 14 Ukwakira 2014 gusa amafaranga iki kigo cyaguzwe ntiyatangajwe neza gusa amakuru Inyarwanda.com ikesha Techcrunch.com ni uko ari hagati ya miliyoni 400$-500$.  Igurwa rw'ibi bigo biri mu byatije umurindi ikigo cya Facebook kiri gutumbagira umunsi ku wundi kuko nta kindi kigo bihanganye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND