RFL
Kigali

CYCLING: Habimana Jean Eric yasoje mu myanya 15 mu irushanwa rya mbere ari mu Busuwisi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2019 18:37
0


Habimana Jean Eric Umunyarwanda umaze iminsi mu kigo cy’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI), yabaye uwa 15 mu irushanwa ryaberaga mu Busuwisi ryitabiriwe n’abana bari gukorera imyitozo muri UCI.



Mu ntera ya kilometero 36 (36 km), Habimana Jean Eric yaje ari uwa 15 akoresheje 1h15’53’’ asigwa 4’39’’ na Debesay Jacob umunya-Erythrea wabaye uwa mbere akoresheje 1h14’34”.

Jacob Debesay (Eryhtrea) wari kumwe n’ikipe y’igihugu cye muri Tour du Rwanda 2019, yatwaye agace ka Nyamata-Kigali kari ku ntera ya kilometero 84,1 akoresha 2h12’35 muri Tour du Rwanda 2019. 


Jacob Debesay ubwo yari muri Tour du Rwanda 2019 

Aganira na INYARWANDA, Habimana Jean Eric yavuze ko isiganwa bakinnye kuri iki Cyumweru ryari ukuva mu mujyi hari ku buso buri hasi bakazamuka umusozi ndetse bakanasoreza mu musozi.

Habimana avuga ko kuzamuka bitamugoye cyane kuko ngo no mu Rwanda aho akinira aba ari mu misozi gusa ngo n’uko umusozi wari uhanamye cyane ugereranyije n’imisozi ahura nayo mu Rwanda.

“Ryari isiganwa ritangaje kuko byari ibilometero 36 ari umusozi umwe. Twahagurukiraga mu mujyi hasi tugatambika gato tugahita tuzamuka umusozi ndetse n’isiganwa rikarangirira muri uwo musozi”. Habimana


Habimana Jean Eric umunyarwanda uba muri UCI

“Ntabwo byangoye cyane kuko no mu Rwanda hari imisozi ariko ikintu cyangoyemo n’uko umusozi wari muremure kurusha iyo mu Rwanda ariko nihanganye kugira ngo nshake umwanya mwiza”. Habimana

Muri iri siganwa, Habimana Jean Eric yaje ku mwanya wa kane (4) ku rutonde rw’abakinnyi batarengeje imyaka 19 bakinnye iri siganwa.


Habimana Jean Eric yasoje ku mwanya wa kane mu bana batarengeje imyaka 19

Ni isiganwa ryagombaga kwitabirwa n’abakinnyi 52 ariko batanu (5) muri bo ntibatangira biba ngombwa hakina abakinnyi 47 barimo na Habimana Jean Eric. Abakinnyi bose uko ari 47 basoje isiganwa.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND