Nyuma yuko ikigo cy'Abashinwa cya Huawei gihagarikiwe ibikorwa byacyo muri Amerika cyashashe inzira cyerekeza mu Burusiya gukorana n’ikigo cya Basalt SPO mu rwego rwo gushaka kugumana ubudahangarwa bwacyo mu ikoranabuhanga. Iki kigo mu minsi ishize cyasinyanye amasezerano na leta y’u Burusiya mu mushinga wo gukwirakwiza murandasi ya 5G.
Huawei ni ikigo cy’abashinwa gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye kikaba cyaramamaye mu gukora telefone zigezweho. Magingo aya leta y’u Bushinwa n'iya Amaricka ziri kurebana ayingwe biturutse kuri murandasi igezweho ya 5G yubatswe n’iki kigo cy'abashinwa, byanatumye iki kigo cya huawei ndetse n'ibindi by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa bifungirwa amayira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse ku rwicyekwe rw'uko iyi murandasi yazajya ikoreshwa baneka cyangwa biba amabanga y'amerika.
Ubu iki cya Huawei mu kurinda ubusugire n'ubukaka bwacyo cyagiye mu Burusiya gukorana na Basalt SPO na MCST
micro-processor company ndetse n'ibindi bigo bikomeye mu ikoranabuhanga. Ibi bigo byose ibyinshi bicuruza ibicuruzwa bijya gusa n'ibyo Huawei yaguraga
muri Amerika harimo Operating system ndetse na zimywe muri server zizajya
zitangwa n'ibi bigo by'abarusiya bizajya bikoreshwa mu bikoresho bikorwa na
Huawei. Amakuru Inyarwanda.com ikesha defenseworld.net na rt.com ni uko uyu
mushinga wanoze igisigaye ari ugutangira ibikorwa.
Umuyobozi wa Basalt SPO, Aleksey
Smirnov yatangarije ikinyamakuru cya RBC ko anajejwe no gukorana na Huawei
kandi yizeye ko bigiye kuba iby'agaciro ndetse n'inzira y'ingungu ku mpande zombi
ESE ISI YITEGE IKI KIZAVA MU KWIHUZA KW'ABARUSIYA N'ABASHINWA ?Vladmir PUtin na Xi Jimp
Ukuri guhari ni uko mu gihe Abarusiya n'Abashinwa bakwihuza bihamye isi yaba igiye kubona guhangana gukomeye hagati y’ibihugu biturutse ku mugabane wa Asia na Amerika y'Amajyaruguru. Gusa ibi tukabibara nk’igihombo kinini cy'Abanyamerika, Mu gihe Amerika yaba atariyo ifite ikoranabuhanga rya mbere ku isi yaba isubira inyuma igatakaza ubukaka n'ubushongore yari ifite ku isi. Abarusiya bamenyereweho ikoranabuhanga rihambaye, bityo ukwihuza n'Abashinwa ni akaga gakomeye ku banyamerika kuko Abashinwa muri iyi minsi bari kwihutisha iterambere ryabo mu ikoranabuhanga ndetse no gushaka kuganza mu Isi bakamenyekana nk’igihugu cy'umwihariko ku isi. Gusa isi muri rusange izaryoha nihatazamo intambara y'amasasu ikaba intambara y'ikoranabuhanga kuko ku isoko harajya haboneka ibikoresho byiza kandi bihendutse.
Dushingiye ku bigaragara n’ibikorwa by'Abarusiya ni uko bafite ubushobozi buhambaye mu ikoranabuhanga nubwo ari gacye uzababona mu ihangana cyangwa basakuza muri izi mvururu ziba ziri ku isi, gusa ni igihugu cyitavogerwa kuko kirinzwe n'umugabo utavogerwa ariwe Vladmir Putin kuko byanagaragaye mu matora ya 2016 y’umukuru w'igihugu cya Amerika aho u Burusiya bwashyizwe mu majwi nk'igihugu cyagize uruhare mu itorwa rya Donald Trump wahabwaga icyizere gicye cyo gutsinda amatora.
Donald Trump,Xi Jimp na Vladmir Putin
Twabibutsa ko umushinga w'Abashinwa wo gukwirakwiza 5G mu gihugu cy'u Burusuya washimangiwe n'umuhuro wa Xi Jimp na Vladimir Putin mu kwezi gushize.
TANGA IGITECYEREZO