RFL
Kigali

Iwacu Muzika: Humble Jizzo yajyanye umwana we ku rubyiniro, Rafiki ngo arahari ntaho yagiye, Nsengiyumva arakunzwe by'ikirenga... bimwe mu byaranze igitaramo i Huye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/07/2019 15:26
0


Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco riri kuzenguruka igihugu, habanje Musanze, hakurikiraho Rubavu, ubu hakaba hari hatahiwe Huye, umujyi wahoze ari igicumbi cy'imyidaduro, abahanzi bataramiyeyo bakaba bagera ku munani.



Mu minsi yashize nibwo byatangajwe ko Cecile Kayirebwa atakiririmbye i Huye, asimbuzwa Clarisse Karasira ndetse na orchestre impala. kuri ubu abahanzi bataramiye i Huye ni Urban Boys, Orchestre Impala, Rafiki, Bull Dogg, Active, Clarisse Karasira, Victor Rukotana ndetse na Nsengiyumva benshi bita Igisupusupa, bakaba bafashijwe na Sebeya Band ndetse bayobowe na MC Buryohe.

Junior Giti na Rocky basobanura filime nabo bitabiriye Iwacu Muzika i Huye

Junior, Mr Kagame ndetse n'umufasha wa Junior

N'abasheshe akanguhe b'i Huye ntibacikanwe

Ku isaha ya saa munani n'iminota 30 nibwo iri serukiramuco ryari ritangiye i Huye, umuhanzi wabanje ku rubyiniro ni Victor Rukotana watangiriye mu ndirimbo ye Se Agapo, akurikizaho Warumagaye, ndetse na Promise yakunzwe bikomeye mu Rwanda.


Victor Rukotana ataramira ab'i Huye



Nyuma ya Victor Rukotana hakurikiyeho Clarisse Karasira nawe wasusurukije ab'i Huye mu njyana gakondo. Yaririmbye indirimbo ye 'Uzagire neza Wigendere' ari nayo yatangiriyeho, ahita akurikizaho 'Ntizagushuke' ndetse asoreza kuri 'Twapfaga Iki', benshi banyurwa n'inganzo ye mu muziki wa Gakondo.

Clarisse Karasira yaserutse ku myambaro gakondo y'abanyarwandaNyuma ya Clarisse Karasira hakurikiyeho itsinda rya Active ryinjiriye mu ndirimbo yabo 'Final', ariko mbere y'uko baza ku rubyiniro, habanje kwamamazwa ikinyobwa cya Primus gikundwa na benshi ndetse Primus ni umuterankunga mukuru wa Iwacu Muzika Festival. Active bahise bakurikizaho 'Nicyo Naremewe' nyuma yo kwinjirira kuri 'Final'. Bahise bakurikizaho 'Active Love' ari nako bavangamo no guceza, dore ko iri tsinda risanzwe rikunda guserukana imbyino.

Active i Huye

Active bahise binjira cyane mu muziki ubyinitse n'indirimbo yabo 'Lift' bayisoza babyina imbyino ubona ko bitoreje hamwe, ab'i Huye bagaragaza akanyamuneza kenshi. Bahise bakurikizaho 'Bape' nayo yakunzwe bikomeye, iyi ni indirimbo bakoranye na DJ Marnaud. Iyi ndirimbo ni nayo basorejeho ariko ubona ko morale yabaye nyinshi cyane mu bantu, benshi bikuye udukoti batuzunguza mu kirere.

Active bavuye ku rubyiniro hakurikiyeho Rafiki winjiranye morale nyinshi, atangirira ku ndirimbo ye 'Icya Mbere, Icya Kabiri' akurikizaho ivuga ku bakobwa beza ahita akurikizaho raggae aririmba ari nako abafana bamufasha kongera morale. Ibi kandi byabaye Rafiki yatangiye gufungura ibifungo by'ishati ye. yakurikijeho indirimbo 'Impfizi Yona'. Rafiki yanashimiye abafana cyane kuko ngo atangira umuziki atari aziko azagera aho ageze, ariko anihanangiriza abantu bashaka kumugira amateka, ngo kuko umuziki nyarwanda uracyamukeneye.


Rafiki yamanutse ajya kuririmbana n'abafana


Rafiki kandi yahise akomeza n'indirimbo ye 'Gikomando' yamenyekanye cyane, morale yabaye nyinshi cyane muri sitade ya kaminuza i Huye ahabereye Iwacu Muzika Festival. Yakurikijeho 'Abagamba Nibagambe' imwe mu ndirimbo ze nayo yakunzwe cyane ndetse izwi na benshi mu banyarwanda. Rafiki yasoje yibutsa abanyarwanda ko agihari mu mugani ati 'Uko umugabo aguye siko ameneka'.

Mu myambaro itukura, Orchestre Impala nibo basimbuye Rafiki ku rubyiniro, batangiza indirimbo 'Specioza'. Bakurikijeho indi ndirimbo basanganiwemo n'ababyinnyi ba kinyarwanda bahita bakurikizaho 'Anita' benshi bakunze ndetse  n'izindi ndirimbo zitandukanye zakunzwe z'iyi Orchestre. 



Impala zari ziherekejwe n'ababyinnyi gakondo


Munyanshoza Dieudonne, umwe mu bagize orchestre Impala


Umwihariko wa Orchestre Impala ni uko yo itigeze ikenere gucurangirwa Band, dore ko bifitiye abantu bo gucuranga ibyuma bakeneye gucuranga byose. Agashya bakoze mu gusoza ni ugucuranga abenshi biryamiye hasi, abandi bapfukamye, abandi bicaye, hanyuma abandi bizihiwe n'umuziki nabo barawuconga biratinda.

Umuyobozi w'akarere ka Huye niwe wahise ahabwa umwanya nyuma ya Orchestre Impala, avuga ko ari umwanya mwiza wo gukomeza kwishimira isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 25, ndetse ngo ab'i Huye bafatanyije n'ubuyobozi bazakomeza kurinda ibyagezweho. yavuze ko Iwacu Muzika yateguwe ku bufatanye na Minispoc mu rwego rwo  kwishimana n'abahanzi nyarwanda. 

Bull Dogg niwe muhanzi wahise akurikiraho yinjirira mu ndirimbo ye yakunzwe cyane 'Imfubyi'. yasuhuje ab'i Huye ababwira ko ari ahantu azi cyane, ahita ababaza niba bazi indirimbo ye' Kaza Roho', ari nayo yahise aririmba. Yakurikijeho izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'Nk'umusaza', 'Sinema' akomeza gushimangira ko ari umwe mu baraperi bakomeye kandi bakunzwe cyane mu Rwanda, dore ko abari i Huye bagaragaza cyane kubyina no kwishimira injyana ya hip hop ya Bull Dogg.



Bull Dogg yishimiwe bikomeye i Huye



Nyuma ya Bull Dogg, hakurikiyeho itsinda rya Urban Boys risigaye rigizwe na babiri, Nizzo na Humble Jizzo, binjiriye mu ndirimbo 'Call Me' bakurikizaho izindi zitandukanye zirimo 'Kigali Love' ndetse Nizzo aririmba ho hato kuri 'Wampoye Iki' yakunzwe cyane mu minsi yatambutse. Humble Jizzo yavuze ko yazanye n'umuryango we i Huye muri Iwacu Muzika. bahise bakurikizaho indirimbo 'Nta Kibazo' bahuriyeho na Riderman ndetse na Bruce Melody ari nayo basorejeho, Humble Jizzo yereka ab'i Huye umwana we w'umukobwa.


Urban Boys i Huye aho banatangiriye umuziki



Humble Jizzo yari yazanye umugore we n'umwana we



Umukobwa wa Humble Jizzo yari yaje i Huye kureba uko se aririmba

Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu niwe wasoje iki gitaramo nyuma y'abandi bahanzi bose. Agitunguka abantu bose bavuzaga induru bamugaragariza kumwishimira, yinjiye acuranga umuduri we benshi bagaragaza akanyamuneza. yahise aririmba indirimbo ye 'Icange'. Ageze kuri 'Mariya Jane' benshi bita 'Igisupusupu' abantu bose babyinnye ku buryo wabonaga ubutaka bwa sitade bunyeganyega. Nsengiyumva wari wambaye ipantaro ifite amaburuteri yakomeje gushimisha ab'i Huye ndetse izi ndirimbo ze uko ari ebyiri ubona ko abantu bazizi  cyane.

Ab'i Huye bishimiye by'ikirenga Nsengiyumva


Andi Mafoto:






Umutekano uba wakajijwe



Amafoto: Mugunga Evode/ Inyarwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND