RFL
Kigali

Chris Brown na Davido batangaje ko hari indirimbo bakoranye igiye gusohoka bise 'Blow My Mind'

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2019 18:36
1


Davido ni umwe mu banyabigwi mu muziki wa Afurika, akomoka muri Nigeria. Kuri ubu agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Chris Brown, bakaba barayise ‘Blow My Mind’. Iyi ndirimbo bombi bayiteguje ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.



Mu gihe bitamenyerewe ko abahanzi bakomeye nka Chris Brown bakorana indirimbo n’abo muri Afurika ndetse bakagaragaza ishema ryo kubyamamaza ku mbuga nkoranyambaga, byerekana ko Davido ari umuhanzi umaze kubaka izina ritajegajega ku isi.


Iyi shusho niyo Davido na Chris Brown basangije ababakurikira kuri Instagram babateguza indirimbo yabo nshya

Abandi bahanzi cyane cyane abo muri Nigeria bagaragaje ko bishimiye iyi mikoranire ya Davido na Chris Brown ndetse abafana benshi bagaragaza ko biteguye iyi ndirimbo iturutse ku bahanzi babiri basanzwe bakomeye. Davido asanzwe ari umwe mu bahanzi b’abanyabigwi muri Nigeria, dore ko yanatsindiye BET Award nk’umuhanzi uhiga abandi muri Afurika muri 2014 ndetse akaba umuhanzi w’umunyamahanga uhiga abandi muri 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iraguha.sharomo4 years ago
    Muzikonabonyearyainkokoidahiye





Inyarwanda BACKGROUND