RFL
Kigali

BRALIRWA yiyemeje kwihaza mu bihingwa bikenerwa mu kwenga inzoga zabo, ifasha n’abaturiye BRAMIN kubaho neza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2019 18:14
0


Bralirwa hamwe n’abanyamakuru basuye ibikorwa biri mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego ahari umushinga w’ubuhinzi wa BRALIRWA uzwi nka BRAMIN, abaturage bashimira Bralirwa ko yabarinze kwimuka bahunze amapfa.



Uyu mushinga ufasha Bralirwa kwihaza mu bikenerwa mu gukora no kwenga inzoga zabo batarinze gutegereza ko iteka biva mu mahanga. Hari imashini zibasha kuzamura meterokibe 580 z'amazi mu isaha akabikwa mu kigega kibika meterokibe 8,400, ikaba yifashishwa ndetse mu kuvanamo amazi bayakwirakwiza mu mirimo yose ya Bralirwa iri muri ako gace. Abakozi babo barabatekera bakabagaburira ndetse n'abaturiye iyi kompanyi bajya guhaha bakagura imboga zifite intungamubiri zihagije kandi ku giciro cyiza kiboroheye.

Bimwe mu bihingwa bibandaho habamo ibigori bitewe n’ibihe by’ihinga cyane ko kuri ubu ahahinze ibigori hafata 1/2 kirenga cy'ibindi bihingwa. Ibigori biri kuri Hegitari 165, hakiyongeraho Hegitari 23 z'ibishyimbo, Hegitari 23 z'ingano na Hegitari 23 z'ibirayi ndetse hari n'aho bari mu igerageza rya Hegitari 13 z'amasaka y'umweru kuri ubu nk'uko Nsabimana Stanislass, Umuyobozi wungirije muri iyi famu yabitangaje.

Nsabimana Stanislas uyobora BRAMIN

Umwe mu baturage bakora muri iyi mirima wari aho ahamya ko iyo batagira uyu mushinga baba barimutse kubera amapfa ndetse bimufasha guhaha byoroshye no kwizigamira akabasha gutunga abana be. Mu magambo ye bwite Mukagasana Christine w'imyaka 45 yagize ati "Ahandi bagurisha 300 ariko aha tuzigura kuri 200. Baduhemba neza kandi ku gihe kuri SACCO cyangwa kuri BK, tugahaha neza rwose. Baradukoreye ubu twateye imbere tuba twarahimutse kera kubera inzara. Ubu mba mu kimina ntangamo 7,500 nkayakura aha, abana banjye bariga ndabatunze ari 6 ndi umupfakazi. Ntunzwe n'uyu mushinga... Kubera izuba ku murenge batanga ibigori ariko njyewe mbayeho neza simpabwa imfashanyo."

Aline Batamuriza, Ushinzwe imikoranire n'inzego muri Bralirwa ahamya ko uyu mushinga bawufatanyije na bamwe mu bazobereye mu buhinzi barimo Minimex aho bahisemo kwihingira ibikenerwa mu kwenga inzoga, bagafasha abaturiye iyi mirima mu kwiteza imbere mu mibereho myiza n'ubukungu ndetse no mu kubungabunga ibidukikije. Si ibyo gusa abantu barenga 15,000 bibumbiye mu makoperative 50 bungukiye muri uyu mushinga kandi hari na gahunda yo guteza imbere igihugu mu zindi ntara na cyane ko muri byose bishyura imisore ya Leta.


Imashini zivomerera ibihingwa bya BRAMIN

Stanislas Nsabimana, Umuyobozi wungirije mu ifamu ya Bralirwa yahamije ko ibyuma bakoresha mu kuhira ibihingwa byabo bworoshye cyane kandi bubafasha mu kongera umusaruro dore ko ubwo batangiraga mu mwaka wa 2013 muri Gicurasi umusaruro wa mbere babonye zari Toni 4.5 kuri Hegitari imwe. Ubu rero bakaba barabanje kwiga ubutaka n'ibigomba kubuhingwamo kandi ubu hahingwa Seasons 2 mu mwaka bitewe n'uburyo bafite buhoraho bwo kuhira kandi bahinga ibihingwa bitinda ndetse izo seasons 2 zigatanga umusaruro mwinshi bifuza kugeraho.

Mbere yo gutangira guhinga iyo mirima muri 2010 kugeza muri 2012 batunganyaga ubutaka kuko hari ishyamba, bakuyemo ibituma hatamera neza na cyane ko hari hakikijwe na Parike. Nyuma bashyizemo ibyuma bivomerera ku buryo batangiye guhinga hagiye amafaranga angana na Miliyari 3 na Miliyoni 200 z'amanyarwanda (3,200,000,000 Rwf) kandi bahamya ko ubu bagenda babona umusaruro mwiza.


Imashini izamura amazi avomerera ibihingwa

Ubwo yabazwaga aho bakura imbuto, umuyobozi wungirije muri iyi Famu yavuze ko nabo bakura imbuto aho Abanyarwanda bose bazikura kuko bagurira muri RAB n'ahandi hemewe kandi amafumbire bakoresha ari asanzwe abanyarwanda bose bagura binyuze muri Nkunganire. Ku gihingwa gishya bakiri kugerageza ntibaremeza umusaruro neza na cyane ko bagomba kubanza kwemeza niba koko kizaba igikwiriye na cyane ko intego yabo ari ukwihaza mu bihingwa bakenera mu gukora inzoga za Bralirwa kuko bari kuzigeragereza hirya no hino mu gihugu ngo bamenye aho ingano ngufi zibasha kwera mu buryo bwiza kandi bafite abari kubafasha ku bushakashatsi bwimbitse babifitemo ubunararibonye.

Andi mafoto:


Aha niho hari ububiko bw'amazi yo kuvomerera







Amafoto: IRADUKUNDA Desanjo

Kanda hepfo urebe andi mafoto ya BRAMIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND