RFL
Kigali

Mana nubona ko ngiye kwibagirwa uzanyibutse-Ev Caleb J Uwagaba

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/07/2019 10:47
2


“Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose Zaburi 103:2”



Mana nubona nibagiwe ko wangaburiye nshonje, ukampa icyo kwambara ndetse nkanaberwa, ukishyura inzu bari bampaye nyirantarengwa, ukishyura ishuli nkiga ndetse nkaminuza, ukampa akazi ntabikekaga, ukanyubakira urugo nkaba ntengamaye, ukampa urubyaro aho abandi bagitegereje, ukampa amahoro yo mu mutima nyamara ntari mbikwiriye, ukampa ibitotsi nkasinzira neza hari abatagoheka kubera impamvu zitandukanye, ukampa igihugu n’abankunda nyamara atari ko byahoze, ibi nimbyibagirwa uzanyibutse.

“Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose Zaburi 103:2” Iyi Zaburi itwibutsa neza ko dukwiriye gufata ibihe byose twanyuzemo tukabishimira Imana rero akenshi na kenshi Satani atwiba ibihe byiza no kwibuka ineza y’Imana mu buzima bwacu maze agahora atwibutsa ibi bibi twahuye nabyo gusa kandi burya gushima uwaguhaye bimutera guhora agutekerezaho.

Akenshi na kenshi usanga abantu duhangayikishijwe n'ejo hazaza nubwo atari bibi rwose ariko nyamara tukirengagiza ko n'aho tugeze nta ruhare twabigizemo. Si imbaraga zawe rwose nubwo ahari wumva ko nta ko utagize tuza wemere ko ari ku bw’Imana kuko ibyo dufite uyu munsi bisa n'ibitizanyo ejo nejo bundi wakurwa mu mubiri, cyangwa ibyari bicye cyane ejo mu gitondo bikiyongera aka wa muhanzi ngo ingorofani yahindutse indege. 

Abo turi bo uyu munsi si bo twari bo ahashize. Wisuzumye wasanga hari icyo Imana yagukoreye mu mu myaka runaka nawe uzi ahubwo duhindure isengesho tuvuge tuti “Uzanyibutse”. Ikosa rikomeye umuntu agira ni ukwibagirwa inzobo Imana yamusimbukije, abandi bakazigwamo, Imva yasibye ku bwe, amadeni yamwishyuriye, abanzi yahumye amaso aratambuka n'ibindi, hano ukwiriye kujya ufata umwanya ukivugisha mu mutima wawe ndetse ukisuzuma ukishakamo ibyo washima Imana kuko uko uri hari benshi babyifuza nyamara wowe urimo wijujuta.

Reba nawe burya iyo turyamye dusinziriye tuba twapfuye kuko tuba twuzuje ibimenyetso by'abapfuye ni yo mpamvu bakunda kuvuga ngo tuba turi mu gicucu cy’urupfu kuko ntuba wumvisha amatwi bisanzwe, ntuba ureba, ntuvuga, uretse guhumeka gusa kandi nabyo utabigizemo uruhare. Nuhura n’ibihe bikugoye uyu munsi ujye usoma iri jambo“Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka. (Zaburi 27:14) ”Maze umutima wawe uwutoze kutibagirwa ineza y’Imana ni yo yaba ari nto kuri wowe ujye uyihindura ishimwe kandi rinini."

Uzirikane ko umuntu buntu iyo akugiriye neza maze ku mpamvu z'ibihe ukibagirwa ineza yakugiriye biramubabaza ku buryo iyo muhuye abikwibutsa ngo aka kanya koko uribagiwe? Nkaswe Imana iducunga amanywa n'Ijoro turyamye, tugenda, ubuzima bwacu bwose bwose buhora mu burinzi bw’Imana.

Ev. Caleb. J. UWAGABA 

Email:agacaleb@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane umuhoza4 years ago
    Mukomeze mutugezeho ibyubaka imitima yacu
  • Diane umuhoza4 years ago
    Nibyiza gushima rwose kdi natwe duhora dusaba Imana ngo ijye itwibutsa





Inyarwanda BACKGROUND