RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste arakorerwa ikizamini cy’ubuzima na KMC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/07/2019 10:25
1


Mugiraneza Jean Baptitse Miggy wari umukinnyi wo hagati muri APR FC akanababera kapiteni mu myaka ibiri ishize, yasinye muri KMC (Tanzania) akaba agomba gukorerwa ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019.



Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council), ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri Tanzania. KMC iri mu Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 ikomeje kubera mu Rwanda.

Aganira na INYARWANDA, Mugiraneza yavuze ko kuri uyu wa Gatanu akorerwa ibizamini byo kureba niba umubiri we uhagaze neza ndetse niba ubuzima bwe buzira umuze.



Mugiraneza ubwo yari amaze gusinya muri KMC

(Kinondoni Municipal Council ) KMC FC iri mu itsinda rya mbere (A) ririmo amakipe nka Rayon Sports, TP Mazembe na Atlabara FC (South Sudan).

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy wari umaze umwaka n’igice muri APR FC uhereye muri Mutarama 2017 kugeza muri Kamena 2019, yabaye muri APR FC mbere yo kujya muri Azam FC (2015-2017). Mugiraneza yakiniye APR FC imyaka umunani (2007-2015) ubwo yari avuye muri SC Kiyovu (2003-2006). 2017 Mugiraneza yari muri Gormahia FC muri Kenya.


Mugiraneza yari kapiteni wa APR FC mbere yo gusinyira KMC 

Mugiraneza Jean Baptiste yageze mu ikipe y’igihugu kuva mu 2006 ari muri SC Kiyovu kugeza magingo aya ubwo amazemo imyaka 13 aho ari na kapiteni wa kabiri w’iyi kipe aho yungirije Haruna Niyonzima kuri ubu wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) amaze imyaka 13 akinira Amavubi Stars 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntwali4 years ago
    Ni byiza kuba agiye muri tanzania kuko ubu twari tumugize umusaza burundu?





Inyarwanda BACKGROUND