RFL
Kigali

Lilian Mbabazi yaririmbye ava ku rubyiniro abitabiriye ‘Ikaze Night Party’ batabishaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2019 9:56
0


Umunyarwandakazi wibera muri Uganda, Lilian Mbabazi umuhanga mu guhakanika ijwi, yasigiye ibyishimo by’ikirenga abo yataramiye mu gitaramo ‘Ikaze Night Party’ gikusanyirizwamo amafaranga yifashishwa mu gutegura iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’.



Lilian Mbabazi yaririmbiye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2019 mu ihema rya Akagera Hall. Mu gitaramo kitabiriwe n’Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance n'abandi.

Lilian Mbabazi yanyuze mu itsinda rya Blue 3 ryakanyujijeho muri Uganda. Ni umwe mu bakomeje gukotana mu rugendo rw’umuziki mu gihe bagenzi be bahoranye batakivugwa cyane mu itangazamakuru. Urukundo rwe na Radio witabye Imana, ndetse n’ubuhanga bwe mu miririmbire byatumye kenshi yisanga mu itangazamakuru.


Bizihiwe cyane igitaramo kirangira batabishaka

Lilian Mbabazi yabanjirijwe ku rubyiniro na Emmanuel wacuranze inanga abifatanya no kuririmba zimwe mu ndirimbo za karahanyuze. Yakurikiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, ryanyuze benshi mu mbyino berekanye. Bari baherekejwe n’Intore Masamba, Muyango Jean Marie n’abandi.

Iri torero ryakurikiwe n’umuvugo wa Engima, abitwa Unidance bigaragaza mu mbyino zashimishije benshi, bakurikirwa na Shikkey wavuze umuvugo, yunganirwa na Street Dancers yishimiwe bikomeye bitewe n’uburyo bitwaye ku rubyiniro mu mbyino zabo za kizungu.


Umuhanzi Alexander Star uri mu bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yigaragaraje muri iki gitaramo. Mbere y’uko aririmbira abitabiriye, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda aho yerekwa urukundo na benshi.

Avuga ko mu Rwanda hari impano kandi zikwiye gushyigikirwa. Yaririmbye indirimbo nka ‘Pass The Good Vibes Around’, ‘Ask for what u want’ afashwa na bamwe mu babyinnyi bo mu Rwanda, ati “mushimire abana kuko barabikwiye.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Show me the way’ yakoranye na n’umuhanzi nyarwanda Andy Bumuntu, avuga ko ari umuhanzi yabonyeho ubuhanga budasanzwe kuva bakorana.


Lilian Mbabazi mu gitaramo yakoreye i Kigali

Lilian yageze ku rubyiniro habura iminota mike ngo igitaramo gifungwe. Imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo, Lilian Mbabazi, yavuze ko yishimiye gutumirwa mu ‘Ikaze Night Party, ndetse ko ari urubyinuro buri muhanzi we yakwifuza kuririmbiraho. Yashimye abateguye iserukiramuco ‘Ubumuntu’ kandi ko ritanga ubutumwa bwiza. Lilian yabaye mu itorero ‘Mashirika’ ubwo yari agituye mu Rwanda.

Yaririmbye akoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro akanyuzamo akihanagura ibyuba. Yaririmbye indirimbo ze zose mu buryo bwa live adategwa.  Yanyuzagamo akaganiriza abitabiriye igitaramo, akabyina bikizira abitabiriye iki gitaramo. 

Yaririmbye indirimbo enye ava asoza atyo bitewe n’uko amasaha yari akuze. Indirimbo ye yise ‘Ndabivuze’ yayiririmbye yerekwa ko amasaha yageze yo gusoza igitaramo. Yavuye ku rubyiniro benshi bagisaba ko yabongeza indi ndirimbo imwe ariko nawe abasubiza ko yeretswe y’uko amasaha yo gufunga igitaramo yageze.

Iki gitaramo cyari cyiyobowe na Flora umunya-Nigeria wahuriye ku mbuga nkoranyambaga na Hope Azeda utegura iserukiramuco ‘Ubumuntu’ akaba n’Umuyobozi wa Mashirika. Muri iki gitaramo kandi, Lilian Mbabazi yahereye ku ndirimbo ‘Virunga’ yagenewe umuterankunga Skol ariko isanzwe inafite ikinyobwa cyitwa ‘Virunga’.

Lilian yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda

Itorero Urukerereza ryishimiwe muri iki gitaramo


Minisitiri Nyirasafari Esperance

Umuhanzi Alexander Star wo muri Amerika

Andy Bumuntu na Alexander Star bahuriye ku rubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND