RFL
Kigali

AFCON 2019: Tunisia yanyagiye Madagascar, Algeria ikomeza muri ½ itsinze kuri Penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/07/2019 0:49
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 ni bwo hakomezaga imikino ya ¼ ya AFCON 2019, aho Tunisia yanyagiye Madagascar 3-0 naho Algeria isezerera Cote d’Ivoire bigoranye kuri Penaliti 4-3. Iyi mikino isize Tunisia na Algeria zerekeje muri ½ cy’irangiza imikino twakurikiranye kuri Canal+.



Umukino wabanje wahuje ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire na Algeria aho bigoranye nyuma yo gukina iminota 120, amakipe yombi agakomeza kunganya igitego kimwe kuri kimwe, haje kwitabazwa penaliti maze Algeria isezerera Cote d’Ivoire kuri Penalite 4-3.

Umuzamu wa Algeria ari gushaka kugarura umupira

Rutahizamu wa Aligeria wambaye nomero 9 n'umukinnyi wa Cote d'Ivoire 2

Ikipe ya Algeria ni yo yabanje gufungura amazamu aho ku munota wa 20, Sofiane Feghouli yatsinze igitego cya mbere, igice cya mbere kirangira Algeria iri imbere 1-0.



Igice cya kabiri ikipe ya Algeria yagarutse iri hejuru aho byaje kuyihira ku munota wa 48 iza kubona Penaliti maze Baghdad Bounedjah arayihusha.


Zaha washyamiranye n'umukinnyi wa Algeria

Ikipe ya Cote d’Ivoire yahise ikanguka aho ku munota wa 62 Jonathan Kodjia yaje gutsinda igitego cyo kwishyura amakipe anganya 1-1. Amakipe yombi yakomeje arasatirana ariko kureba mu izamu bikanga. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Abakinnyi ba Algeria bacitse intege nyuma yo kwishyurwa igitego

Haje kwiyambazwa iminota 30 ya kamarampanka (Extra-Time) aho nayo yaje kurangira amakipe yombi acyinganya 1-1.

Abakinnyi ba Algeria bishimira ko bakomeje muri 1/2

Algeria yaje kwinjiza penaliti 4-3, za Cote d’Ivoire bihita biha amahirwe Algeria yo kwerekeza muri ½ naho Cote d’Ivoire irasezererwa.

Amakipe yombi yerekeje kuri penaliti

Undi mukino wakurikiyeho wahuje Tunisia na Madagascar aho Tunisia yasezereye Madagascar iyinyagiye kubitego 3-0, ibitego byose byabonetse mu gice cya kabiri, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.


Igice cya kabiri cyatangiye Tunisia ibona igitego cyihuta aho ku munota wa 52 Ferjani Sassi yaboneye Tunisia igitego cya mbere.


Nyuma y’iminota 8 ku munota wa 60 Tunisia yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Youssef Msakni cyikaba aricyo cyashimangiye itsinzi ya Tunisia. Ku munota wa 90 Naim Sliti yatsinze igitego cy’agashyinguracumu cya Tunisia. Umukino warangiye Tunisia inyagiye Madagascar kubitego 3-0.

Abafana ku mpande zombi

Iyi mikino ya AFCON 2019 nta handi ushobora kuyireba usibye kuri Canal+ aho yahananuye ibiciro bya Dekodeli H D (High Definition) kuri ubu ikaba igura amafaranga 10,000Rwf, Canal+ kandi irakugezaho imikino ya ½.


Dore uko imikino ya ½ iteganyijwe:

Tariki ya 14 Nyakanga 2019

Algeria vs Nigeria

Tunisia vs Senegal

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND