RFL
Kigali

C John yasohoye indirimbo 'Ndabizi' yakoranye na Simon Kabera, yayanditse anyomoza satani ku byo yari amwongoreye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2019 21:10
0


Mugabo C John uzwi cyane nka C John ni umuhanzi watumbagirijwe izina n'indirimbo ye yitwa 'Wambereye Mwiza' yatumye benshi bamushyira ku ilisiti y'abahanzi b'abahanga mu myandikire n'imiririmbire. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ndabizi' yakoranye na Simon Kabera.



Abantu bari bafite amatsiko y'indirimbo nshya ya C John, kuri ubu basubijwe dore ko uyu muhanzi yamaze gushyira hanze iyo yise 'Ndabizi'. Ni indirimbo ihamya ko Imana iriho ndetse ko ishobora byose, aho uyu muhanzi yumvikana avuga ko 'Abizi neza'. Inyarwanda.com yaganiriye na C John tumubaza ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo, adutangariza ko yari amaze kongorerwa na satani amuca intege amwumvisha ko Imana itabaho, C John ahamiriza satani ko Imana iriho kandi ko ishobora byose.

Aganira na Inyarwanda.com C John yagize ati: "Inspiration y'iyi ndirimbo ukuntu yaje, nari nicaye ntekereza, numva amajwi menshi anyumvisha yuko ibyo ndimo ntabizi. Ntahura ko ari ijwi ry'umwanzi rinyumvisha yuko Imana nizera itabaho, ntayihari, ntacyo ikora, nkomeza gusubiza iryo jwi mu mutima, ndibwira ko mbizi, Imana yanjye inyitaho, ihari, ikomeye, ishoborabyose. Ni uko nisanze rero nanditse iyi ndirimbo. Mu gusoza icyo kiganiro uko satani yanyongoreraga ibyo bibazo, njyewe nasubizaga nsa nkubwira Imana yuko nyizi, n'ubwoba ndetse nari nanabufite ntekereza nti nk'ubu koko kutizera biturutse he." 


Mugabo C John uzwi cyane nka C John

C John yavuze ko muri ibyo bihe havuyemo indirimbo ebyiri, indi isigaye yise 'Kwizera' yadutangarije ko ateganya kuyisohora mu gihe kitarambiranye. Ku bijyanye no kuba yarakoranye iyi ndirimbo na Simon Kabera twamubajije uko yabitekereje, adusubiza ko Simon Kabera ari inshuti ye cyane. Yavuze ko yayanditse Simon Kabera atari mu Rwanda, bituma aba ariwe atekereza na cyane ko yari amukumbuye. Yunzemo ati "Natekereje indirimbo numva nayikorana n'undi muntu, mu mutwe hahita hazamo Simon Kabera." 

Kuba 'coming soon' y'iyi ndirimbo yarageze hanze mu ntangiro z'uyu mwaka, hakaba hari haciyemo amezi menshi cyane itari yajya hanze, twabajije C John icyo yasubiza umuntu wavuga ko yatinze gusohora iyi ndirimbo, nuko adusubiza agira ati "Nta kindi kintu namusubiza ni uko bino bintu ntabikora nk'akazi kanjye ka buri munsi, mba mfite ibindi bintu mba ndimo, hariho igihe mbona akanya ngasohora nk'iyo coming soon, akanya kagahita kabura ko gusohora indirimbo, kandi mba narasohoye coming soon indirmbo ihari. 


Simon Kabera yumvikana mu ndirimbo 'Ndabizi' ya C John

'Ndabizi' ya C John na Simon Kabera yumvikanamo aya magambo "Umpindure Mwami uko ubishaka, ukoreshe inkota cyangwa inyundo, umponde uncure inkamba zimvemo. Ukuboko kwawe kugira neza, kubane nanjye iminsi yose kugeza umunsi uzaba waje gutwara abawe, ndabigusabye...Ndabizi ko ndi imirimo y'amaboko yawe Mwami, ndabizi ko nta nama n'imwe wigeze ungisha ngo mbe mpagaze, ndabizi ko nubu ubishatse ibyanjye byose byaba bishya, ndabizi ko ntawaje akugana ngo umutere umugongo."

KANDA HANO WUMVE 'NDABIZI' YA C JOHN FT SIMON KABERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND