RFL
Kigali

Korali Siloam yatumiye Ntora worship team na Papi Clever mu gitaramo cyo gushima Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/07/2019 19:34
0


Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo gikomeye kizabera kuri Dove Hotel i Kigali tariki ya 4/08/2019 kuva saa munani z’amanywa. Ni igitaramo cyo gushima Imana kuri byinshi yakoreye iyi korari ,itorero ndetse n’igihugu muri rusange.



Abazitabira iki gitaramo bazamurikirwa album nshya ya korali Siloam iriho indirimbo 15. Iki gitaramo cyatumiwemo Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Ntora Worship Team rikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Ntora, ndetse hanatumiwe umuranyi Papi Clever ukunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye cyane cyane izo mu gitabo.


Papi Clever yatumiwe muri iki gitaramo cya korali Siloam

Gilbert IRAHARI Perezida wa korari Siloam Choir yavuze ko ari igitaramo bakora buri mwaka cy’ivugabutumwa no gushima Imana kuri byinshi iba yarakoze mu mwaka wose yaba mu rwego rw’itorero ndetse na buri muntu ku giti cye. Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutaramira abakunzi ba korari Siloam ayoboye bityo bakishimana mu butumwa bwiza bwa Yesu kristu. 

Umuvugabutumwa muri iki gitaramo ni umwe mu bakunzwe cyane mu ivugabutumwa muri iki gihe Ev.Dr Samuel Byiringiro. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. Korali Siloam ni imwe mu makorari amaze igihe kitari gito akorera ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana ikaba inazengurka ibice bitandukanye by’igihugu mu rwego rw’ivugabutumwa mu biterane no mu bitaramo iba yatumiwemo. Album bari gutegura ikaba ariya kane y’amajwi ndetse mu mwaka bakaba bari gutegura kuyikorera amashusho.


Iki gitaramo cyateguwe na Siloam choir cyatumiwemo Papi Clever






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND