RFL
Kigali

Mr Kagame na Gisa cy’Inganzo basohoye amashusho y’indirimbo "Aracyamukunda" bakomoye ku nkuru mpamo y’urukundo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2019 19:10
0


Mr Kagame na Gisa Cy’Inganzo ni abahanzi bazwiho ubuhanga bukomeye buri umwe mu cyiciro cye cyane ko Mr Kagame ari umwe mu baraperi bazwiho ubuhanga mu kwandika ndetse no kurapa mu gihe ijwi rya Gisa n’imiririmbire ye ari ibidashidikanywaho ku buhanga bwe. Kuri ubu aba bahanzi basohoye amashusho y’indirimbo bakoranye yitwa “Aracyamukunda”



Iyi ndirimbo nshya ya Mr Kagame na Gisa Cy’Inganzo nk'uko babitangarije Inyarwanda.com ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo rw’umuntu umwe (batashatse gutangaza amazina ye), ariko kandi bahamya ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo nanone ari ibintu bisanzwe bibaho mu buzima bw’urukundo bwa buri munsi bityo ngo ni indirimbo ya buri munyarwanda wese.

Mu kiganiro na Mr Kagame yadutangarije ko ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo vuba na bwangu kuko abakunzi b’umuziki we bari bakomeje kuyimusaba ari benshi bityo ngo ntacyo yari kuba ayibikiye kandi yarayikoze. Mr Kagame yatangarije Inyarwanda ko imikorere ye mishya agiye kuyishingira cyane ku gukoresha ingufu nyinshi muri iyi minsi ku buryo abakunzi b’umuziki we batazongera kwicwa n’irungu ukundi.

Mr Kagame

Mr Kagame na Gisa Cy'Inganzo bakoranye indirimbo bita "Aracyamukunda" banamaze gushyira hanze amashusho yayo

'Aracyamukunda' ni indirimbo ya mbere aba basore bakoranye. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na AB Godwin.

REBA HANO IYI NDIRIMBO “ARACYAMUKUNDA” YA MR KAGAME NA GISA CY’INGANZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND