RFL
Kigali

Basketball U19: Ikipe y’igihugu y’Amerika yahagaritse inzozi za Mali zo kwegukana igikombe cy’Isi-Amafoto

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/07/2019 16:12
0


Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 19 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse inzozi za Mali zo kweguka igikombe cya FIBA U19 Basketball World Cup 2019, (igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19) aho yayitsinze amanota 92-79.



Amerika yayoboye umukino mu gace ka mbere n’aka kabiri harimo ikinyuranyo cy’Amanota 2 gusa, aho yari ifite amanota 42-40 ya Mali, agace ka Kane katangiye Amerika irusha Mali amanota 12, maze Mali ikora ibishoboka byose kugira ngo ibe yabasha kugaruka mu mukino.

Abakinnyi n'abatoza ba Mali n'Amerika bari bahagarariye impande zombi
Ikipe y'igihugu y'abaterengeje imyaka 19 y'Amerika

Ikipe y'igihugu y'abaterengeje imyaka 19 ya Mali

Mali yaje nk’ikipe yari ihagarariye umugabane w’Afrika yari ishyigikiwe n’abanyafurika benshi, kuko yari yarageze ku mukino wa nyuma. Hassan Drame na Abdoul Karim Coulibaly batsindiye Mali amanota 17. Umukino waje kurangira Mali itsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amanota 92-79.

Umwe mu bakinnyi b'Amerika bitwaye neza

Umukinnyi w'Amerika yishimira igikombe begukanye

Umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu mikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi cy’abatarengeje imyaka 19, ikipe y’u Bufaransa yatsinze Lithuania amanota 73-68.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa bishimira umwanya wa Gatatu
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu Midari


FIBA Basketball ni impuzamashyiramwe ku isi y’umupira w’intoki (Basketball) aho rigijwe n’amashyiramwe yo ku isi, 213.

Ikipe y'igihugu ya Amerika yatwaye igikombe cy'Isi cya 2019 mu batarengeje imyaka 19 mu mukino w'amaboko (Basketball)

Igikombe Amerika yegukanye

Muri rusange dore uko irushanwa FIBA U19 Basketball World Cup 2019 risize amakipe akurikirana:

1. United States

2. Mali

3. France

4. Lithuania

5. Russia

6. Puerto Rico

7. Serbia

8. Canada

9. Australia

10. Greece

11. Argentina

12. Latvia

13. New Zealand

14. Philippines

15. Senegal

16. China

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND