RFL
Kigali

Junior Giti usobanura Filime yamaze kwikura mu marushanwa y’ibihembo bya Made in Rwanda ategurwa na Kalisimbi Event

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2019 12:23
0


Ibi bihembo bihurije hamwe abahanzi, abanyamideli, ibigo by’ubucuruzi, amaduka y’imyambaro, Radio, Televiziyo n’abandi bamamaye mu ngeri zitandukanye byitiriwe “Made in Rwanda” itegurwa na kompanyi ya Kalisimbi Event. Kuri ubu umwe mu bahatanaga witwa Junior Giti wari mu itsinda ry’abasobanura filime yamaze kwikuramo.



Ibihembo bya 'Made in Rwanda' bitegurwa n'ikigo cya Kalisimbi Events. Kuri iyi nshuro abahatana bagabanyije mu byiciro 34, harimo igice cy’abasobanura filime hano mu Rwanda ari nacyo Junior Giti yari ahatanyemo na bagenzi be. Bitunguranye nyuma y’amasaha macye batangaje iby’ibi bihembo, Junior Giti yamaze gutangariza Inyarwanda ko yikuye muri ibi bihembo.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru  yadutangarije ko yikuye muri aya marushanwa kuko asanga ateguye nabi. Ati "Twe abasobanura filime dufite uko dukora, turi 14 mu Rwanda ntibatuzi yewe ubanza n’izi filime zacu batazireba. Twe abafana bacu si abantu bakurikira imbuga nkoranyambaga cyangwa birirwa kuri internet niba bakeneye ko duhatana bagomba kubitubwira mbere tukanamamaza mu mafilime yacu ku buryo abantu bazaba bazi uko badutora.”

Junior Giti yabwiye umunyamakuru ko na mbere y'uko basohora ibyiciro bamuganirije akababwira uko yumva ibintu ariko akaza gutungurwa no kwisanga ku rutonde rw’abahatana nyamara ibyo yasabye bitarubahirijwe. Ikindi cyatumye yikuramo kijyanye n’imitegurire mibi ni uko uburyo bwo gutora bashyizeho budahamye cyane ko urubuga batoreraho usanga rimwe rwavuyeho ubundi rukajyaho imibare yahindaguwe bityo ngo si ibintu abantu baba bakwiye kwirukira mu gihe ba nyirabyo batabishyize ku murongo.

Junior

Junior Giti yikuye muri aya marushanwa...

Uyu mugabo yabwiye umunyamakuru ko abategura ibikorwa nk’ibi badakwiye gukururwa n'amafaranga y’abaterankunga ngo bihutire gutegura amarushanwa nyamara batitaye ku guha agaciro abahatana n’abafana babo nyamara aribo ba nyir'igikorwa kurusha abagitegura. Junior Giti yari ahatanye mu cyiciro cya “MOVIE INTERPRETER OF THE YEAR” aho yari ahatanye n'abandi nka; Rocky Kirabiranya, Pike na Yakuza na Didier.

Kuri ubu abahatanye mu bihembo bya 'Made in Rwanda' batangiye guhabwa amajwi (gutorwa) binyuze ku itora ryo kuri internet guhera kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019, amatora azasozwa ku wa 19 Nyakanga 2019. Ibi bihembo bizatangwa kuwa 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center.  Kwinjira ahazabera itangwa ry’ibi bihembo; mu myanya isanzwe (Regural Ticket) n’ibihumbi icumi (10 000 Frw). Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni ibihumbi makumyabiri (20 000Frw). Ku meza y’abantu umunani (VVIP Table) ni ibihumbi ijana mirongo itanu (150 000 Frw).   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND