RFL
Kigali

FIBA Africa U16: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Tunisia ihita isezererwa muri iri rushanwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/07/2019 12:19
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 yari iri gukina muri Cape Vert mu mikino y’igikombe cya Afrika cy’ibihugu yatsinzwe umukino bakinaga na Tunisia amanota 88-75 mu mukino wabo wa Kane, aho mu mikino ine batsinzemo umukino umwe wonyine muri irushanwa.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari iri mu itsinda rya kabiri (B) aho yari iri kumwe n’ibihugu nka Cote d’Ivoire, Tunisia, Mali na Gunea. Wari umukino wayo wa nyuma wo mu matsinda.

Abakinnyi bahagarariye ikipe y'igihugu y'u Rwanda  mu mikino ya FIBA Africa U16

Ikipe y’ingimbi y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16, umukino ubanza yatsinze Cote d’Ivoire amanota 62-60, umukino wa kabiri u Rwanda rutsindwa na Guinea amanota 63-47, umukino wa Gatatu batsindwa na Mali amanota 70-40. Umukino wa nyuma wo mu matsinda wagombaga kubaha itike ya 1/8 batsinzwe na Tunisa amanota 88-75.

Ikipe y’ingimbi y’u Rwanda yatsinzwe agace ka mbere irushwa na Tunisia aho yayitsinze amanota 24-13, ikipe ya Tunisia yaje gutsinda n’agace ka kabiri u Rwanda amanota 25-17.

Agace ka Gatatu ikipe y’u Rwanda yaje iri hejuru ishaka gutsinda, kuko yaje no gutsinda Tunisia amanota 20-14. Amakipe yombi yaje kuganya agace ka Kane n’amanota 25-25. Umukino waje kurangira Tunisia itsinze u Rwanda amanota 88-75.

N’imikino ya FIBA Africa y’ingimbi zitarengeje imyaka 16 iri kubera mu gihugu cya Cape Vert aho isize ikipe y’ingimbi y’u Rwanda isezerewe muri iyi mikino.

Dore uko umukino wagenze:

Q1: Tunisia 24-13 Rwanda

Q2: Tunisia 25-17 Rwanda

Q3: Tunisia 14-20 Rwanda

Q4: Tunisia 25- 25 Rwanda

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND