RFL
Kigali

Mzee Mukwano, Nyiri Mukwano Group of Companies muri Uganda yapfuye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/07/2019 11:42
0


Amirali Karmali Amooti uzwi cyane ku izina rya Mzee Mukwano yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, itangazamakuru muri Uganda rivuga ko ari amakuru yemezwa n'abo mu muryango we



Mukwano yari atuye mu gace ka Kololo ari naho bivugwa ko yaguye, mu rugo rwe. Yari umusaza wavukiye muri Uganda mu myaka ya 1930.

Mzee Mukwano, ni se wa Alykhan Karmali, umugabo ubu uyoboye ibikorwa by'ubushabitsi by'umuryango wa Mukwano birimo ubwubatsi, amabanki, ubwikorezi n'inganda.

Ali Mohamed Karmari, se w'uyu wapfuye, umunyaziya wageze muri Uganda mu 1904 ajya gutura ahitwa Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda. Kubera imibanire ye n'abo yahasanze bamuhimbye 'Mukwano' mu kigande, bivuga Inshuti mu Kirundi n'ikinyarwanda.

Mu myaka ya 1960 yatangiye ibikorwa by'ubucuruzi yitiriye iri zina, biyoborwa n'umuhungu we Amirali Karmali Amooti (Mzee Mukwano) nk'uko bivugwa mu mateka y'uyu muryango.

Inganda za Mukwano zaramenyekanye kubera ibicuruzwa byazo, nk'amazi, amavuta, amazi, amasabune n'ibindi byifashishwa mu buzima busanzwe bw'abantu mu bihugu byo mu karere.

Mukwano Group of Companies ni umwe mu bashoramari bakomeye muri aka karere, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yaguze Ubumwe Grand Hotel muri cyamunara i Kigali kuri miliyoni zirenga 34 z'amadorari.

Mu mwaka ushize, ikinyamakuru Forbes cyanditse ko uyu mukambwe Alykhan Karmali, umuhungu wa Mzee Mukwano, ari ku mwanya wa gatatu mu bakire 10 ba mbere muri Uganda n'umutungo ubarirwa kuri miliyoni 700 z'amadorari.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND