RFL
Kigali

Hakizimana Muhadjili yasinyiye ikipe muri Aziya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2019 9:17
3


Hakizimana Muhadjili wari umukinnyi ushaka ibitego muri APR FC yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Emirates Football Club muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).



Hakizimana yatandukanye na APR FC nyuma y’umwaka w’imikino 2018-2019 ubwo yari amaze imyaka itatu muri iyi kipe yagezemo avuye muri Mukura VS.

Emirates Football Club ni ikipe iherereye mu mujyi wa Ras al-Khaimah ahari na sitade bakiriraho imikino yabo itandukanye.

Amakuru ava muri Aziya avuga ko Hakizimana Muhadjili yasinye amasezerano y’imyaka itatu (3) ahwanye na miliyoni 270 z’amafaranga y’u Rwanda (270,000,000 FRW).

Muri izi miliyoni 270, Hakizimana Muhadjili azafatamo miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda (145,000,000 FRW) mu gihe ikipe ya APR FC igomba gufatamo miliyoni 125 z’amafaranga y’u Rwanda (125,000,000 FRW).


Hakizimana yasinyiye Emirates Football Club ku mugoroba w'uyu wa Gatatu

Hakizimana Muhadjili yakiniye amakipe nka Etincelles FC, Mukura VS mbere yo kugana muri APR FC ikipe yagiriyemo ibihe byiza kuko agiye muri Aziya ari umukinnyi w’umwaka w’imikino 2017-2018 mu gihe uwa 2018-2019 ataratorwa.


Hakizimana Muhadjili ni umukinnyi amakipe atandukanye yifuzaga   


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera Aimable4 years ago
    Nibyiza kohereza abakinnyi bacu hanze Kuko bibafasha kongera ubumenyi murakoze.
  • mukunzi pick 4 years ago
    Muhadjili yakinnye no muri Kiyovu akiva muri Etincelles mbere yo kujya muri Kiyovu
  • Byiringiro4 years ago
    Nibyiza pe.





Inyarwanda BACKGROUND