RFL
Kigali

Twaganiriye n’umwana uba mu Busuwisi waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera gusoma televiziyo ashaka gusoma Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2019 15:41
2


Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri 2017 hari umwana waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yakwirakwijwe asoma televiziyo igihe Perezida Kagame yari ari kuvuga ijambo. Byagaragaraga nk'aho ashaka gusoma umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda. Uyu mwana kuri ubu ari mu Rwanda aho yaje gusura igihugu cye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2019 ni bwo uyu mwana witwa Nahimana Lenny ari kumwe n'abo mu muryango we bageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe aho uyu mwana w’imyaka ine irengaho amezi macye bari bamuzanye mu Rwanda gusura igihugu cye cy'inkomoko dore ko n'ubwo yavukiye mu Busuwisi, nyina ni umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda, gusa umuryango wabo ukaba umaze igihe kinini atuye mu Busuwisi.

Buri wese uzi ibi byabaye yakwifuza kumenya ibyo uyu mwana wafashwe ariya mashusho afite imyaka ibiri atekereza. Aha Inyarwanda twamwegereye icyakora mu kiganiro kigufi twagiranye wumva yishimira ko yageze mu Rwanda igihugu yita icya Perezida Kagame. Uyu mwana iyo umubajije ibintu yishimira ku Rwanda akubwira ko Perezida Kagame yubatse igihugu mu buryo bwiza.

Ni umwana w’imyaka ine birumvikana si byinshi azi ku Rwanda ariko avuga ko akunda cyane Perezida Kagame. Twamubajije niba yumva yifuza guhura na Perezida Kagame, nuko uyu mwana adusubiza agira ati”Cyane”. Twamubajije uko yamenye Perezida Kagame avuga ko Nyirakuru ari we wagiye akunda kumusobanurira Perezida Kagame ndetse akanamwereka uwo ariwe k’u Rwanda bityo aza kumukunda bikomeye.

LennyLenny

Lenny umwana ubu umaze kuba mukuru yifuza guhura na Perezida Kagame

Mu kiganiro twagiranye na Nyirakuru w’uyu mwana yadutangarije ko uyu mwana ubwo yari afite imyaka ibiri ari bwo yatunguranye abonye Perezida Kagame kuri Televiziyo agenda agiye kumusoma. Icyo gihe ngo bafashe amashusho bashaka kwereka inshuti zabo uburyo uyu mwana akunda Perezida Kagame ariko ngo batunguwe n'ukuntu aya mashusho yamamaye ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma ngo bazanye uyu mwana mu Rwanda icyakora kuko cyari igihe cy’amatora ntabwo babonye uburyo bwo kumutembereza ahantu henshi mu Rwanda. Nyuma yo kuva mu Rwanda uyu mwana yarushijeho gukunda u Rwanda kenshi mu magambo ye akumvikanisha ko ashaka gusura u Rwanda no kubonana na Perezida Kagame bityo bahitamo kumuzana mu Rwanda ngo asure igihugu cye.

Uyu mwana Lenny Nahimana wifuza guhura na Perezida Kagame kuri ubu afite imyaka ine y’amavuko, akaba mwene Nahimana Natacha umubyeyi we (Mama we) akaba umunyarwandakazi mu gihe se w’Umusuwisi yitwa Patrick Juvet. Uyu mwana nawe yamaze kugira ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’u Busuwisi kuri ubu akaba ari Umunyarwanda w’Umusuwisi.

Nahimana Lenny w’imyaka ine irengaho amezi macye yatangarije Inyarwanda ko ubu ari ubwa gatatu aje mu Rwanda igihugu akunda cyane ariko anadutangariza ko yifuza amahirwe yo guhura na Perezida Kagame akunda by’agahebuzo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NAHIMANA LENNY UMWANA W’IMYAKA 4 N’AMEZI MACYE UKUNDA CYANE PEREZIDA KAGAME



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel Nzaramba regin pacis4 years ago
    ntakiza nkokubona inkurunkiyi bituma buriwese amenya urwegorwe.
  • kamugisha Bryan Richard 4 years ago
    Waww nabana bato basobanukiwe nibikorwa bizima bya H E KAGAME go higher my president (Ibikorwa biravuga)





Inyarwanda BACKGROUND