iTel
Kigali

Ndi umudamu watandukanye n'umugabo, mfite A0 muri Finance, mfite akazi,..ndashaka umugabo ufite gahunda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2019 12:10
6

Mu nkuru z'urukundo ndetse n'izo mu buzima busanzwe, Inyarwanda.com dukunze guha umwanya abasomyi bacu bakagisha inama bagenzi babo basoma iki kinyamakuru. Kuri ubu rero inkuru tubazaniye n'iy'umugore watwandikiye atubwira ko ababajwe cyane no kubaho nta mugabo afite.



Mu butumwa yatwandikiye uyu mugore yavuze ko amaze imyaka 6 atandukanye n'umugabo we wa mbere. Yavuze ko afite imyaka 39 akaba afite umwana umwe. Yarize afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n'Icungamari ndetse avuga ko afite akazi karinganiye. Yatubwiye ko ashaka umugabo w'inyangamugayo, ndetse ngo byaba byiza abaye ari umukristo mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.

Dore Ibaruwa yatwandikiye: Muraho neza, ndi umudamu watandukanye n'umugabo wa mbere hashize imyaka itandatu. Narize A0 muri Finance, mfite akazi karinganiye, mfite umwana umwe, mfite imyaka 39. Ndifuza umugabo w'umukristu byaba byiza akaba ari umudventiste kuko nanjye ndiwe.

Uwo mugabo nifuza rero ni umusore ukuze ufite imyaka 35 kuzamura, ufite akazi kandi ufite gahunda yo kubaka urugo rugakomera, w'umukristo w'umudventiste. Inyangamugayo, w'imfura cyane, ufite umutima wa kimuntu, uzi gushyira mu gaciro, udahutiraho.

Uyu atabonetse, umugabo nawe ukuze 35ans kuzamura w'umudventiste watandukanye n'umugore wa mbere, w'imfura,...twazaganira tukareba niba twahuza. Icyitonderwa: Kuba nanditse ibi ni uko mbabaye pe, kandi rwose nijeje uwo tuzahuza ko nzamubera umufasha mwiza.

Ndifuza umugabo ufite gahunda ihamye yo gushinga urugo.kuko umuryango wanjye nawo uranshyigikiye witeguye kudushyigikira mu birori twazagira kuko bababajwe na deception nagize ku rushako rwa mbere. Ushobora kunyandikira kuri iyi email: imananiyonkuru1@gmail.com

Imana iguhe umugisha"

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama ku Inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu yitwa: nkoreiki@gmail.com ndetse na info@inyarwanda.com kandi umwirondoro we ukagirwa ibanga 100 %.








IBITECYEREZO

  • Kayumba4 days ago
    Uwomubyeyi arababaje nukuri nampe number akoresha tuganire iyanjye0783379910
  • Kk4 days ago
    Wakwemera umugabo utarize cg udafite akazi niba ubyemera umpamagare 0788318689
  • uwiringiyimana jeandedieu5 days ago
    ndamushaka mfite gahunda nange duhuje ikibazo natandukanye mimicked afite gahunda bomber 0788328531
  • Seti4 days ago
    Hhhhhhh mwa kwihanganye koko mugashakira ahandi ?Numwijye we ngo narize ,ibyo nibiki ,noneho natamubona azarwanda natuze asenge ,umugore mwiza umuhambwa nimana ,abakobwa turabafite ariko abubaka nibake ,,mwikwishira mukaga ,uzi icyatumwe atuwambere !Nuba nkawe naho ?Senga bantu bimana ?ngo numu dive barabashuka
  • hero4 days ago
    Oooooooh. Disi uzamubona kuko udadhaka uburaya
  • NITWA HBMN4 days ago
    NDIFUZA UWO MUGORE 0784782662


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS