RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Mukura VS yongeye gutakaza inganya na Bandari FC i Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2019 16:21
0


Ikipe ya Mukura VS yongeye kubura amanota atatu imbumbe inganya na Bandari FC ibitego 2-2 mu mukino wabo wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B) ry’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 iri kubera mu Rwanda.



Ibitego bya Mukura VS byatsinzwe na Nyirinkindi Saleh (46’) na Ntwari Evode (83’) mu gihe  ibitego bya Bandari FC (Kenya) byatsinzwe na Sheban Kenga (23’) na Yema Muama (90’).


Ntwari Evode (umuhondo) yatsinze igitego cya kabiri cya Mukura VS

Wari umukino wa kabiri kuri Mukura VS muri iri tsinda rya kabiri (B), uba umukino wa kabiri itabona amanota atatu kuko umukino wabo wa mbere batsinzwe na Azam FC igitego 1-0.

Muri uyu mukino, Mukura VS yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere ko imibare yakoroha bityo izabe yabona itike ya ¼ ku munsi wa nyuma w’imikino yo mu matsinda.


Gael Duhayindavyi yari yagarutse nyuma yo kugarukana n'u Burundi bavuye mu gikombe cya Afurika 


Nicolas Musonye (Ibumoso) umunyabanga wa CECAFA na Faradjallah K.Ndagano (Iburyo) umuyobozi wa Azam TV Rwanda  

Umukino wa Mukura VS na Bandari FC wabanjirije uwa Azam FC (Tanzania) na KCCA (Uganda).

KCCA yinjiye muri uyu mukino ifite inota rimwe yakuye ku kunganya na Bandari FC igitego 1-1 mu gihe Azam FC yatangiranye amanota atatu yakuye kuri Mukura VS.

Dore imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri:

Group B:

-Bandari FC 2-2 Mukura VS (Huye Stadium)

-KCCA vs Azam FC (Huye Stadium, 15h00’)

Group A:

-KMC vs TP Mazembe (Kigali Stadium, 17h00’)

-Atlabara FC vs Rayon Sports (Kigali Stadium, 19h30’)

Abakinnyi babanje mu kibuga:


MVS XI:Wilondja Ismael (GK,22), Mutijima Janvier 2, Rugirayabo Hassan 5, Umwungeri Patrick 3, Moussa Muryango 16, Twizerimana Martin Fabrice 12, Ntwari Evode 10, Nyirinkindi Saleh 7, Niyonkuru Ramadhan Boateng 18, Muniru Abdul 9 na Duhayindavyi Gael (C,8).

Bandari FC XI: Faruk Shikhalo (GK,30), Atariza Amai 32, Fred Nkata 3, Daniel Guya (C,8), Callins Agade 33, Dawson Namasaka 16, Shaban Kenga 7, Yema Mijama 27, Wiliam Wadri 24, Darius Msagha 11 na Brian Otieno 4.


11 ba Bandari FC babanje mu kibuga 



Mukura VS na Bandari FC babanjirije KCCA na Azam FC



KCCA basesekara kuri sitade Huye baje guhatana na Azam FC mu mukino warangijwe igice cya mbere ari 0-0

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND