RFL
Kigali

5G intandaro y’intambara y’amagambo iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n'u Bushinwa, ikora ite?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/07/2019 13:29
2


5G ni icyiciro cya 5 cya murandasi kitezweho byinshi, ikaba imvo n'imvano y'umwuka mubi uri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bushinwa. 5G yitezweho kuzamura ubukungu bw'isi binyuze mu kwihutisha ibintu, ikaba inzira u Bushinwa bugiye gukoresha bwigarurira isi yose.



5G (5 Generation) ni ikoranabuhanga rya murandasi ry'icyiciro cya 5. Magingo aya umunyabwenge cyangwa umukire ugendana n'ibihe ni ukoresha icyiciro cya 4 cya murandasi (4G) kuko n'ubwo isi yose inyotewe na 5G ntabwo 4G iragera hose ku isi kuko nko ku mugabane wa Afrika ifitwe na bacye n'aho iri iba ifitwe n'abatunzi. 4G hano mu gihugu cyacu ihageze vuba; ibigo biri kuyicuruza ubu biri kuyigurisha amafaranga atabonwa na buri muntu wese ndetse na bimwe mu bigo bicuruza amatelefone bisigaye bikoresha ijambo 4G nk'iturufu cyangwa kimwe mu nzira yo kuvuga ko igikoresho cyabo kigezweho kandi ari icy'abasirimu kandi ari ntagererwa.

4G igiye gusimbuzwa icyiciro cya 5 cya murandasi (5G), ikaba yarabaye umuzi w'ikibazo Abashinwa bari kugirana na Amerika kuko indoto z'abashinwa ari ukugurisha iyi murandasi ari aba mbere ku isi ndetse n'abanyamerika nabo bakunga mu ryabo. Ibi byateje ikibazo nyuma y'uko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Huwai cy'Abashinwa cyakoze igerageza rya 5G.

Image result for image battle between us and china over 5G

Ubushinwa bwagerageje 5G bwifashishije ikigo cya Huawei

Benshi mu batunze telefone ngendanwa ni bacye bafite telefone zifite ubushobozi bwo kwakira iyi murandasi y'icyiciro cya 4G hano muri Afurika ugereranyije n'abatunze telefone. 5G yaje ari agahebuzo kuko ifite umuvuduko w'umurengera aho inzobere mu ikoranabuhanga rigezweho zemeza ko iyi murandasi ari isoko y'ubutunzi bw'isi. Ibyo byatumye intambara irota hagati y'Abashinwa n'banyamerika bamwe bashaka kuyitunga bwa mbere ndetse bakaba aribo bayikwirakwiza ku isi mbere y'abandi.

Gusa amakuru yizewe ni uko Abashinwa batangiye igerageza ry'iyi murandasi ya 5G mu mpera za 2018 binyuze mu kigo cya HUAWEI ndetse no mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2019 bimwe mu byo bagerageje bakoresheshe iyi murandasi ya 5G harimo kugerageza imodoka itagombera uyitwara, kubaga umurwayi bikozwe mu buryo bwa gihanga umurwayi atari kumwe na muganga imbona nkubona ariko bigakorwa nk'aho bahagaranye kandi bari nko mu bihugu bitandukanye;

Robo zikora mu nganda hifashijwe iyi murandasi zizwiho gutanga umusaruro wikubye inshuro 20 ku wabonekaga hifashishijwe murandasi ya 4G ndetse n'imirimo yo mu rugo (Smarter home) harimo nko guteka, kumesa n'ibindi aho hitezwe ko bizajya bikorwa utarahagera wifashishije iyi murandasi ya 5G. Ikindi yitezweho ni ugutumbagiza ubukungu bw'isi binyuze mu ikoranabuhanga rihambaye rizaha ubushobozi inganda, ibigo by'umutekano ndetse n’uburezi.

Image result for image battle between us and china over 5G

5G yitezweho kuzihutisha ubukungu bw'isi mu buryobutandukanye

5G indoto za buri muntu wese uri mu isi y'ikoranabuhanga, ibyiza by’iki cyogere ikaba isoko y'inkundura hagati y'ibi bihugu by'ibihanganye muri iyi isi ya Nyagasini, niyo iri gutuma abanyapolitike, abatunzi ndetse n'inzobere batari kugoheka mu rwego rwo gushaka kwigaragaza no kugumana ubukaka n'icyubahiro mu isi. Ubushyamirane bwatangiye byeruye nyuma y'inkuru y'incamugogo yageze ku banyamerika ivuga ko u Bushinwa bwakoze isuzuma ry'iyi murandasi yiciro cya 5.

Aha Amerika ntiyabaye ubwa ya mbwa imarira umujinya wayo mu kuzunguza umurizo? Leta ya Donald Trump yafashe icyemezo kibangutse cyo gufungira amayira ibigo by'ikoranabuhanga by'Abashinwa birimo: HUAWEI na ZETE mu rwego rwo kubaca intege no kubateza igihombo kugira ngo amikoro nabura 5G umushinga wayo uhagarare Amerika ibe ariyo iyitangiza bwa mbere dore ko 5G iri kubakwa n'ikigo cya HUAWEI.

Image result for image battle between us and china over 5G

Iyi foto iratwereka icuranwa riri hagati y'ibi bihugu byombi (Amerika n'u Bushinwa)

Nyuma y'ibi ni bwo Donald Trump yategetse ikigo cya Google guhagarika imikoranire na HUAWEI aho hari program zakorwaga na Google zakoreshwaga mu matelefone ya Huawei. Ibi byakozwe mu minsi micye ishize muri uyu mwaka wa 2019, byanaje kurangira Amerika umugambi wabo ugenze neza kuko ibicuruzwa byagurishwaga na HUAWEI byaragabanutse ku rwego rw’isi ndetse n'inyungu iragabanuka. Gusa leta ya Donald Trump iyo yabazwaga ikiri gutuma ifungira amayira iki kigo cya HUAWEI yavugaga ko impamvu ari uko batizeye ibikoresho bikorwa n'iki kigo bizajya bikoresha 5G kuko ngo bishobora kuzajya bikoreshwa hangizwa umutekano w'igihugu cye binyuze mu kwifashisha ibikoresho byakozwe na Huawei mu gutata Amerika. 

Ukuri kuzima kwatangajwe n'abanyabyenge ndetse n'abazi imvo n'imvano y'ibi bavuga ko 5G ariyo mpamvu iri inyuma y'uyu mwuka mubi uri hagati ya Amerika n'u Bushinwa. Gusa usibye rubanda rugufi n'undi wese ureba kure usibye Amerika, ufite uko abigenza yagendera kure 5G kuko izajya ikoreshwa mu kuneka abantu bose byongeyeho Abashinwa bazaba barayizanye bizajya byoroha kumenya amakuru yose y'isi. Nka Amerika ntiyareka kwishisha iri koranabuhanga rya 5G riri kunozwa n'ikigo cya HUAWEI kuko izi imikorere yaryo.     

Image result for images of 5G over 4G

Ikigereranyo kuva kuri 3G, 4G na 5G

4G ni icyiciro cya 4 cy'iterambere rya murandasi cyatangiye nyuma yo kubona ko icyiciro cy 3 ari cyo 3G imikorere yacyo irandaga niko gutekereza 4G yatangiye gukoreshwa ahagana mu 2000, yaje no kuza kuba igisubizo cy'iterambere ry’isi mu ngeri zitandukanye. 4G ni umubyeyi w’ikoranabuhanga dufite ku isi magingo aya kuko ubu ni ryo pfundo ry'ikoranabuhanga tubona mu bintu byinshi.

Aha twavuga inganda za kabuhariwe mu gukora ibikoresho bigezweho, robo zikoze nk'umuntu ndetse n'imishinga yo gutembera isanzure nka Spacex na Blue Orgin. Kubera imbogamizi zitandukanye akenshi zishingiye ku bumenyi cyangwa amikoro hafi ya twese turacyakoresha 3G hafi ya Africa yose ndetse birashoboka ko hari n'abagikoresha 2G, iyi ni murandasi y'icyiciro cya 2 mu muvuduko yasiganwa n'akanyamaswo kuko iritonda bitavugwa. Magingo aya isi yose inyotewe n'icyiciro cya 5 cya murandasi (5G).

Ibyiza 5G irusha 4G

-       5G ifite umuvuduko ukubye inshuro 100 uwo 4G ikoresha, ni ukuvuga ko ubusanzwe umuntu yafunguranga ikintu kuri murandasi akaba yabanza gutegerezaho gato ariko kuri 5G ikibazo kizajya kiba gutekereza icyo ushaka ndetse no kwemeza kugifungura. Aha bizajya biba byarangiye kuko gufungura bizajya bifata kimwe cy’igihumbi cy'isegonda rimwe (1s/1000).

-       5G ifite ubushobozi bwo kuzana cyangwa kumanura no kwohereza (downloading and uploading) filime cyangwa andi mashusho ayo ariyo yose amara nk'amasaha 2 mu gihe cy'amasegonda 3 naho 4G turi gukoresha ubu bimara hafi iminota 6. Icyo bivuze ni uko ubuzima bugiye koroho mu isi ya 5G.

-       5G yitezweho gukoreshwa mu bijyanye n'umutekano w'amabanga ndetse n'amafaranga gusa hari ikibazo cy'uko amahanga azajya yiba yifashishije 5G abo azajya acucura, azajya abasiga iheruheru kuko hamwe na 5G igikorwa kizajya kiba mu gihe gito cyane.

-       5G yitezweho kuzajya yorohereza abavugana binyuze mu buryo bw'amashusho (Video call) nta kibazo kuko bizajya biba bimeze nk'uko wavugana n'umuntu imbonankubone bitandukanye n'ibyo twabonaga kuri 4G.

Icyitezwe kuzava muri iyi nkundura ya 5G iri hagati y'Abashinwa n'AbanyamerikaImage result for image battle between us and china over 5GIntambara y'amagambo hagati ya Amerika

Igihari ni uko Donald Trump ubwe mu magambo ye yavuze ko nta gihugu na kimwe ashaka ko kizamutanga kugira iri koranabuhanga ry’itumanaho ribangutse rya 5G gusa Abashinwa bararifite ndetse bavuze ko umushinga wabo w'icyerekezo cya 2025 uzagerwaho hifashishijwe iri koranabuhaganga bagiye gukwiza isi yose. Ikigaragara hagendewe ku makuru ahari ni uko u Bushinwa bizarangira butsinze kuko magingo aya Amerika yakoresheje inzira zose zaca intege u Bushinwa binyuze mu gufungira amayira ibigo by’ikoranabuhanga by'abashinwa ariko ntacyo byatanze kuko abashinwa bari gukora cyane bashaka amasoko hirya no hino mu isi. 

Umunyarwanda wo hambere yabivuze neza ati "Uguhiga ubutwari muratabarana!" Ubushinwa ubu bufitanye umubano udasanzwe n’igihugu cya Australia ndetse n'ibihugu bya Afrika hafi ya byose; urugero rwa hafi ni uko ubu bigoye kugenda Kilometero imwe y'umujyi uwo ariwo wose wo muri Afrika utarabona umushinwa ndetse inyubako n’ibiraro bikomye muri Afrika biri kubakwa n'Abashinwa. Hashingiwe kuri ibi u Bushinwa ni cyo gituma bidatinze buba buri ku isonga muri iyi si nzima barayitwaye Abanyamerika bamaze igihe batekerereza isi.

ESE NI IKI KIRI GUTIZA UMURINDI UBUSHINWA MURI IRI TERAMBERE RYIHUTA ?

U Bushinwa ni cyo gihugu rukumbi gituwe n'umubare munini w'abantu, bivuze ko imikorere n'imibereho bigoye muri iki gihugu. Ibi Leta y’u Bushinwa yarabibonye ntiyigera iterera iyo ahubwo yafashe amafaranga yayo iyashora mu burezi mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo cy'ibura ry'ubutaka bityo bituma u Bushinwa buhora ku isonga mu gukora udushya muri ki kinyejana gishya. Uburezi buteye imbere kandi bufite intego ishingiye ku ipinganwa no ku bucuruzi ni cyo kiri gutuma abashinwa aribo bari gukora imishinga ikomeye ku isi harimo n'uyu wa 5G ugiye gutuma icyubahiro cya Amerika gihabwa Abashinwa.

Mu rurimi rw’icyongreza bajya bavuga ngo "Education is a key" bivuze ngo "Uburezi ni urufunguzo rwi'bintu byose" kuko iyo urubyiruko rujijutse, iterambere ry'igihugu ririhuta kandi n'abayobozi bakuze babona ababagwa mu ntege bityo igihugu kigasugira kigasagamba. Ibijyanye n'urufunguzo Umushinwa yabyumvise kurusha abandi ari cyo kigiye kumufasha gutuma abatuye isi bose bacinya inkoro imbere ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyisingize v christian4 years ago
    abashinwa baradufite
  • tuyisingize v christian4 years ago
    abashinwa bafite isi mubiganza kabisa





Inyarwanda BACKGROUND