Sabagirwa Immaculee ni umubyeyi w’imyaka 68, atuye mu Karere ka Ngororero. Amaze imyaka irenga 10 afite uburwayi bwamufashe munsi y’ugutwi bumubabaza ariko akaba yarabuze uko yagera I Kigali ngo yivuze, dore ko bamubwiye ko ariho bamuvura.
Ubu burwayi bwa Immaculee ngo bwatangiye bimeze nk’ibuye
ryibumbye mu mubiri, hanyuma aza kujya kubagwa ku bitaro bya Shyira, ariko
nyuma biza kongera kugaruka. Avuga ko ubwo aheruka i Kigali atabashije kwivuza
neza ku buryo bamenya indwara afite ndetse ngo anavurwe.
Avuga ko ubukene ari inzitizi ya mbere yamubujije kwivuza, dore ko ngo ubu burwayi bunyuzamo bukamubabaza cyane ndetse akabyimba ku buryo bukomeye. N’ubwo ubu burwayi bumubabaza, ntibumubuza gukora uturimo dusanzwe two mu cyaro tumubeshejeho.
Uburwayi bwa Sabagirwa bumaze imyaka irenga 10
Mu kiganiro yahaye inyarwanda ubwo twamusangaga aho
atuye, Sabagirwa yavuze ko indwara ari nyinshi mu bice byo mu cyaro aho batuye,
zimwe gusa zikaba ari zo zibasha kuvurirwa ku bigo nderabuzima, izindi zisaba
ubuvuzi bwisumbuyeho akenshi bakunze kuba nta bushobozi bwo kuzivuza neza
babona. Ubwisungane mu kwivuza ngo ni ingirakamaro ariko ngo hari n’abakennye
cyane ku buryo batabasha kwivuza uko bikwiye kabone n’ubwo baba bafite
ubwisungane mu kwivuza, cyane cyane iyo hajemo gukora ingendo zijya ku bitaro
bitabegereye.
TANGA IGITECYEREZO