RFL
Kigali

Police FC batanze ikiruhuko cy’iminsi 10, bamwe bateguzwa gusimbuzwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2019 15:42
1


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019 ku cyicaro cya Police FC kiri ku Kacyiciru hateraniye inama yahuje abakinnyi n’abayobozi ba Police FC muri gahunda yo kugira zimwe mu ngingo baganiraho nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino 2018-2019.



Muri iyi nama ACP Jean Bosco Rangira perezida wa Police FC yafashije ikipe muri rusange kurebera hamwe uko umwaka w’imikino 2018-2019 wagenze. Gusa byarangiye bose bumvikanye ko batitwaye neza bagereranyije n’intego bari bafite mbere y’umwaka w’imikino.

Police FC yasoje ku mwanya wa kane muri shampiyona 2018-2-19 banatwara umwanya wa kane mu gikombe cy’Amahoro 2019.

Nyuma yo gusanga muri rusange baragize umusaruro mubi, basanze bagomba kuruhuka igihe gito kitarenze iminsi icumi (10) bityo nyuma y’aho bakazatangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2019-2020.


Abakinnyi ba Police FC babwiwe ko hari abagomba kwirukanwa bagasimburwa 

Nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’iminsi icumi (10), abakinnyi ba Police FC babwiwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 buri umwe wese azamenya niba ari kumwe na Police FC mu mwaka w’imikino 2019-2020 cyangwa niba agomba gutizwa ahandi (mu gihe yaba abyemera) cyangwa se byanga akaba yafata inzira imujyana ahandi yahahira nk’uko amakuru twahawe n’uwari muri iyi nama abihamya.

Igihari ku bijyanye n’abagomba gusohoka muri Police FC n’uko abatoza bari basigaye muri iyi kipe baba baramaze gusezererwa mu gihe hategerejwe ko abashya bagomba gutangira akazi.

Nshimiyimana Maurice wari umutoza mukuru nyuma yo kuba yari yafashe uyu mwanya asimbura Albert Joel Mphande bakoranaga, nawe ntabwo akiri mu mibare ya Police FC kuko magingo aya yanasubije imodoka y’akazi ndetse n’ mu nama y’uyu wa Mbere akaba atari ahari.


Nshimiyimana Maurce bita Maso ntakiri muri Police FC

Maniraguha Claude wari umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe nawe ntabwo amakuru ahari amugumisha muri Police FC kuko nawe yaba yaramaze guhabwa uburenganzira bwo kujya mu ikipe ashaka.

Ku bijyanye n’abakinnyi bashobora kuva muri iyi kipe bazabimenya neza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2019 ari nako abandi bashya bazaba binjira bavuye mu makipe atandukanye.

Abakinnyi bamaze gutandukana na Police FC barimo; Ishimwe Issa Zappy,Mushimiyimana Mohammed, Nzabanita David na Nduwayo Danny Barthez (Gk).

Aba bakinnyi bashobora gukurikirwa na; Manzi Huberto Sinceres, Muhinda Bryan, Cyubahiro Janvier, Peter Otema, Bahame Alafat, Ndayisaba Hamidou na Bwanakweli Emmanuel.


ACP Jean Bosco Rangira perezida wa Police FC avuga ko ashaka impidnuka zizatuma Police FC itwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda 

Abakinnyi bishoboka cyane ko bazaba bari muri Police FC nyuma y’iminsi icumi y’ikiruhuko bagizwe na; Nimubona Emery, Munyakazi Yussuf Lule, Eric Ndoriyobijya, Kubwimana Cedric Jay Polly, Ndikumana Magloire, Benedata Janvier, Ntirushwa Aimee, Nduwayo Valeur na Nshuti Dominique Savio.


Munyakazi   Yussuf Lule umukinnyi wo hagati utegerejwe muri Police FC kuko yarangizanyije na Mukura VS


Kuwbimana Cedric bita Jay Polly witwaye muri Mukura VS nawe ari mu bakinnyi bashya ba Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muzungu paul4 years ago
    Ntaboyinjije ntanabisohoye palice na kiyovu wagirango bafite umwaku karande





Inyarwanda BACKGROUND