RFL
Kigali

Masamba agiye gusohora igitabo kivuga ku ‘Nganzo yatabariye igihugu’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2019 18:37
0


Intore Masamba ‘Icyogere mu nkuba’ uri mu babohoye igihugu cy’u Rwanda, yatangaje ko yitegura gushyira ahagaragara igitabo yanditse avugamo inzira yanyuze ahetse ‘Inganzo yatabariye igihugu cy’u Rwanda'.



Masamba niwe muhanzi Mukuru waririmbye mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cya Jules Sentore cyabaye ku wa 05 Nyakanga 2019, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere Gakondo watanze ibyishimo kuri benshi bishimiye uruhare rutaziguye rw’inganzo yatabariye igihugu. Iki gitaramo cyaririmbyemo Gakondo Group, Ingangare, Ibihame Cultural Troupe ndetse na Jules Sentore wari wateguye iki gitaramo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Facebook, Masamba yashimye abitabiriye igitaramo avuga ko ubwitabire bwari ‘bushimishije’. Yongeraho ko n’ubwo imyaka ine ishize akora igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ 2019 yabaye ‘akarusho’.

Yashimye byimazeyo urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragaje inyota yo kumenya amateka y’urugamba n’ay’igihugu cyabo, aboneraho gutangaza ko mu minsi ya vuba ashyira hanze igitabo kivuga ku nganzo yatabaye aho azavuga ku nzira yanyuzemo ahetse iyi nganzo.

Ati “Mu minsi ya vuba nzabagezeho igitabo kivuga ku nganzo yatabaye aho nzaba mvuga inzira yose nanyuzemo mpetse inganzo.”

Masamba agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku nganzo yatabariye igihugu

Yavuze ko muri iki gitabo azavuga uko yashishikarije urubyiruko gutabarira igihugu. Ati “Nshishikariza urubyiruko gutabarira igihugu. Morale ya ‘kitamaduni kwa jeshi la letu RPA’.

Yakomeje ati “Abandi mu buryo bw’inkunga (fundraising) n’ibindi byinshi.”

Masamba avuga ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kubona ko hari byinshi atabasha gushyira mu ndirimbo.

Yavuze ko yazengurutse isi, ngo aho atageze inganzo yarahageze.

Masamba Intore yabonye izuba kuwa 15 Kanama 1968. Yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Avuka kuri Mukarugagi na Sentore Athanase, nyambere mu batoje ubutore benshi mu bahanzi nyarwanda bamuvuga imyato uko bucyeye n’uko bwije.

Imyaka irenga 30 Masamba Intore yigwijeho impano zitandukanye zagiriye benshi akamaro. Inganzo ye yatabaye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ubu irakataje mu kwagura no gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Masamba yahaye inkoni Jules Sentore amuragiza injyana gakondo

Masamba yashimye umuhate w'urubyiruko wo gushaka kumenya amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda

Soma: Masamba yaserukanye umwambaro wa Gisirikare avuga yakoreye mu 1992 akawiyibutsa kenshi muri Nyakanga

REBA HANO JULES SENTORE ARIRIMBA MU GITARAMO 'INGANZO YARATABAYE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND