RFL
Kigali

Mu 1886 Karl Benz yashyize hanze Benz Patent Motorwagen ifata nk’imodoka ya mbere mu mateka: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/07/2019 11:57
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’184 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 181 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1608: Umujyi wa Québec  wo mu gihugu cya Canada warashinzwe, ushingwa na  Samuel de Champlain.

1886: Karl Benz yashyize ku mugaragaro imodoka ya mbere yari amaze gukora yitwaga Benz Patent Motorwagen. Iyi ikabba ifatwa nk’imodoka ya mbere yabayeho mu mateka y’imodoka.

1890: Idaho yabaye Leta ya 43 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

2013: Nyuma y’imyigaragambyo y’iminsi 4 mu gihugu cya Misiri, uwari perezida Mohammed Morsi yahiritswe ku butegetsi, Adly Mansour wari perezida w’urukiko rushyizwe kurinda itegeko nshinga ahita amusimbura by’agateganyo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1962: Tom Cruise, umukinnyi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye muri filime za Mission: Impossible yabonye izuba.

1971: Julian Assange, umunyamakuru w’umunya-Australia  akaba ariwe washinze urubuga rwa WikiLeaks wamenyekanye ku isi ubwo uru rubuga rwashyiraga hanze amabanga y’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1989: Godfrey Walusimbi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugande, nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1778: Anna Maria Mozart, umunya-Autrichekazi, akaba yari umugore w’umunyamuziki Leopold Mozart, akaba umubyeyi w’umunyamuziki rurangiranwa Wolfgang Amadeus Mozart yitabye Imana, ku myaka 58 y’amavuko.

1935: André Citroën, umukanishi akaba n’umushoramari w’umufaransa, akaba ariwe washinze ikigo gikora imodoka cya Citroën yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.

1937: Jacob Schick, umushoramari w’umunyamerika ufite inkomoko muri Canada, akaba ariwe wavumbuye imashini yogosha ikoresha amashanyarazi, yaratabarutse, ku myaka 60 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND