RFL
Kigali

Ishimwe Issa Zappy ushakwa n’amakipe abiri yasezeye muri Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/07/2019 13:46
0


Ishimwe Issa Zappy wari umaze imyaka ibiri muri Police FC (2017-2019) yasezeye kuri bagenzi be nyuma yo kuba amasezerano yari afitanye n’iyi kipe azarangirana na tariki ya 4 Nyakanga 2019.



Ishimwe Issa Zappy ni umukinnyi ukina yugarira ari ahagana inyuma ku ruhande rw’iburyo (Right Back), akaba yarageze muri Police FC mu 2017 avuye muri Rayon Sports.

Ishimwe kuri ubu ari gushakwa cyane n’ikipe ya Bugesera FC ndetse na Wazito FC yo muri Kenya, ikipe yakabaye yaranagiyemo mu 2018.

Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019 mbere y’uko ikipe ya Police FC itangira imyitozo ya nyuma bitegura Rayon Sports bagomba guhurira mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro 2019, Ishimwe Issa Zappy yahawe umwanya asezera kuri bagenzi be kuko ngo yibaza ko abenshi muri bo batazongera kubonana mu buryo bworoshye.


Ishimwe Issa Zappy ubwo yari ku kibuga cya Kicukiro mu gitondo cy'uyu wa Kabiri aje gusezera bagenzi be 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ishimwe Issa Zappy yavuze ko imyaka ibiri yari amaze muri Police FC nta kintu ayishinja kandi ko yagize ibihe bijyanye na gahunda y’Imana uko yari iteye.

“Amasezerano yararangiye. Nasezeye kuri bagenzi banjye kubera ko umukino usoza nzaba ntahari kubera ko ndwaye. Nasanze ntari kuzabona undi mwanya wo kubasezera bose bahari, niyo mpamvu nafashe akanya njya ku myitozo kugira ngo dusezeraneho nk’abantu twabanye neza”. Zappy

Ishimwe Issa Zappy kuri ubu arashakwa n’amakipe abiri arimo Wazito FC yo muri Kenya na FC Bugesera yo mu Rwanda.

“Umupira niko kazi kacu. Muri Police FC nahagiriye ubuzima bwiza ariko ngomba kujya kugeragereza ahandi nkareba naho uko bimeze kuko biba bicyenewe no kugeragereza ahandi. Hari gahunda mfite ahandi hantu n’ubwo atari ngombwa ko mpita mpavuga, ariko hagati muri uku kwezi nko mu matariki 15 nzaba namenye aho ngomba kujya”. Zappy

Ishimwe Issa Zappy yatandukanye na Police FC yari amazemo imyaka ibiri 2

Amakuru INYARWANDA yari ifitiye gihamya ko ikipe ya Bugesera FC yaba yaramuganirije mbere yo gusezera muri Police FC, Ishimwe Issa Zappy yemeye ko baganiriye ahubwo ko nta kintu barumvikana gifatika ngo abe yasinye, gusa yemera ko bibaye bitaba bibi.

“Bugesera FC twaravuganye ariko ntabwo ariho nzahita njya kuko hari n’andi anarimo iyo hanze y’u Rwanda. Bugesera FC twaravuganye ariko nta kintu kizima birageraho”. Zappy

Imyaka ibiri si igihe gito umuntu ari umukozi ahantu, kuri Ishimwe Issa Zappy avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri yavuga ko yatangiye akina igihe kinini kinahagije kuri we ariko ngo umwaka w’imikino 2018-2019 uri mu byatumye afata umwanzuro wo kuva muri Police FC.

“Imyaka ibiri ntabwo navuga ko yabaye myiza cyane ndetse sinavuga ko yanabaye mibi cyane kubera ko mu mwaka wa mbere nakinnye imikino myinshi, umwaka wa kabiri nawo waraje sinakina imikino myinshi ni nayo mpamvu nabonye ko byaba byiza ngiye kugeragereza ahandi”. Zappy



Police FC bazindukiye mu myitozo bitegura umukino bafitanye na Rayon Sports bahatanira umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro 2019 kuri uyu wa Gatatu

Ishimwe Issa Zappy yatangiye umupira w’amaguru avuye mu ikipe y’abato ba APR FC (2007-2008) mbere yo kujya muri La Jeunnesse FC (2009) mbere yo kujya muri AS Kigali (2010-2011). Mu 2010 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bitabiriye irushanwa ryabereye muri Sudan.

Nyuma ya 2011, Ishimwe Issa Zappy yasubiye i Burundi agiye kurangiza amashuri ahita anakomeza gukina muri Royale FC na Olympic Star mbere yo kugaruka mu Rwanda agakinira Sunrise FC mu 2014.

Mu 2015 yaje muri Rayon Sports ahamara umwaka umwe w’imikino 2015-2016 mbere yo kujya muri Police FC kuva mu 2017 kugeza muri uyu mwaka turimo wa 2019.


Ishimwe Issa Zappy (hagati) yakunze kuba ku ntebe y'abasimbura mu mwaka we wa nyuma muri Police FC



Ishimwe Issa Zappy yarangwaga na nimero 26 muri Police FC

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND