RFL
Kigali

Kwibuka25: “Hagombye kuba urubanza rukomeye hagati y'Imana n'Abatutsi.” Ibyo Visi Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide yatangarije ku Mayaga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/07/2019 13:36
0


Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza kuri iki Cyumweru tariki 30/06/2019 hibutswe hanashyingurwa mu Cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hashimangirwa ko ubutabera ari igipimo gikomeye cy’amajyambere n’iterambere ry’igihugu.



Abahanzi batangiye baririmba mu gihe hari hategerejwe umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston. Muri iki gikorwa cyo #Kwibuka25 cyabereye ku Mayaga mu karere ka Nyanza, hari abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bari baje Kwibuka ndetse no kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amasanduku 20 yari ahagarariye andi menshi cyane arenga 220 ari mu rwibutso aho yose hamwe arimo imibiri irenga ibihumbi 84 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe ahaberaga igikorwa cyo kwibuka hitegurwa gushyingura mu Cyubahiro. Umuhanzi uvuka ku Mayaga mu ndirimbo ye yaherekezaga abari bari kuzana ayo masanduku yagize ati “Nimwakire izi ndabo muzakire ni iza ba bana banyu barokotse, ni iz’abuzukuru banyu, ni iz’Inkotanyi…”


Amasanduku 20 yari ahagarariye andi menshi ari mu rwibutso aho yose hamwe arimo imibiri irenga 84,000 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunota wo Kwibuka wakurikiwe n’isengesho ku Nshuro ya 25 hibukwa Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu ijambo ry’ikaze yakiriye abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ndetse n’abateraniye aho bose abashimira ko baje kwifatanya nabo muri iki gikorwa yihanganisha cyane imiryango yabuze abayo baba abiciwe ku Mayaga ndetse no hirya no hino mu Rwanda haba muri Busoro, Muyira, Kibirizi, Ntyazo, Ntongwe n’ahandi. Yagarutse ku mateka y’ibyabereye ku Mayaga dore ko Jenoside ho yatangiye itinze ndetse mu buryo bwari bwarateguwe cyane.


Abantu bari baturutse hirya no hino baje kwibuka no gushyingura inzirakarengane zazize Jenoside

Umuhanzi Bonhomme mu ndirimbo ye yise ‘Kubera Ko’ yifatanyije n’abibukira ku Mayaga abibutsa ko kuba bararokotse hari impamvu bakwiye rero guhera kuri yo bagahobera ubuzima n’ubwo ari inkuru itoroshye kuyakira ariko byibuze uko bibuka ari nako bakwiye kwiyubaka bagakomera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana mu ijambo rye yagarutse ku itegurwa rya Jenoside n’ubuyobozi bubi bwariho anakomoza ku bakiri kwidegembya mu mahanga barakoze Jenoside.

Dr Jean Damascene Bizimana yanenze bikabije abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abavuga ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda barimo Ingabire Victoire n’abandi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagarutse ku ijambo Ingabire Victoire yigeze kuvuga abwira abanyamakuru ati “Witegereje muri uru rwibutso ubona ko rugaragaza igice kimwe gusa cya Jenoside yakorewe Abatutsi, igice kimwe gusa. Hari n’ikindi gihe cya Jenoside yakorewe Abahutu kandi barababaye, bibaza igihe bo bazabonera umwanya wo kunamira ababo.” Dr Bizimana Jean Damascene yakomeje avuga ko ari ibintu biteye agahinda.

Abibumbiye mu muryango bise ‘Amashami Yashibutse ku Mayaga’ mu mukino wabo mbarankuru batanze ubuhamya bw’ibyo babonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagaruka ku buzima bubi babayemo muri icyo gihe binabafasha kwibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Grace mu ndirimbo ye ‘Mfite Ibanga’ itanga ubuhamya bukubiyemo Ijambo rya Nyuma yavuganye na nyina umubyara aho muri Jenoside yamusabye amazi yo kunywa akamuvomera ibiziba, mu gahinda kenshi akakinywa ariko atabasha kuvuga kubera ikiniga, gusa akamusigira ibanga ryo kuzirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside iyo iva ikagera ndetse anamusaba kuzaba intwari no guhorana ubutwari, ubushishozi n’ubunyangamugayo. Yasoje amuha umugisha maze ahita yitaba Imana.

Visi Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide mu ijambo rye, yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yayoboye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'aho agejeje igihugu. Yakomeje agira ati “Jenoside yateguranywe ubukana cyane kandi Inkotanyi zarakoze kuyihagarika. Ni ubutwari bukomeye kubasha kuvuga ubuhamya. Hagombye kuba urubanza rukomeye hagati y'Imana n'Abatutsi. Tukayisenga ariko tunayibaza tuti ‘Kuki yemeye kubarema izi ko bazapfa urupfu rubi kuriya’?”


Hibazwa impamvu Imana yemeye ko Abatutsi bicwa

Egide Nkuranga yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiye kurwana intambara yo Kwihaza mu bushobozi nk'uko Abayahudi babigenje. Yavuze ko abana bakwiye kuganirizwa bagatozwa urukundo ariko bakanabwizwa ukuri cyane cyane abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe bagifunze na n’ubu. Yagize ati; “Bana mwe nimwegere ababyeyi banyu bababwize ukuri nibakomeza kubashyiramo Ingengabitekerezo mubahunge.”

Umuhanzi Jean Marie Vianney mu ndirimbo ye ‘Umusonga w’Undi’ yifatanyije n’abanyamayaga mu #kwibuka25 ndetse anaha ikaze umushyitsi mukuru, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston yatangiye yihanganisha abafite ababo bashyinguwe ndetse anihanganisha abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ashimira abanyamayaga ku ruhare bagaragaje mu kwita kuri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu Cyubahiro imibiri irenga ibihumbi 84 mu Rwibutso rushya rw’Akarere ka Nyanza.


Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bitabiriye iki gikorwa

Johnston Busingye yakomeje avuga ko bisaba kubitekerezaho cyane abantu bakamenya ko Abatutsi batagombaga gukorerwa ibyo bakorewe kuko nta byaha bari bakoze kuko nabo bari bafite uburenganzira nk’abandi. Yashimiye Abacitse ku icumu ko bakora akazi katoroshye ko kuvana abazize Jenoside mu mihana bagatuzwa heza. Ati "Birakwiye ko abanyarwanda duhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside tugaharanira ubumwe bikaba inshingano za buri munyarwanda wese twirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside."

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango Minisitiri Busingye yahamije ko Ubutabera ari igipimo cy’amajyambere ati “Ubutabera ni igipimo gikomeye cy’amajyambere n’umutekano w’igihugu. Ndagira ngo tuburire abakigaragaza Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi Ubutabera buzakomeza kubakurikirana kandi imanza zabo zizihutishwa zinatangazwe. Inzego z’ubutabera zizakomeza gukurikirana abakoze Jenoside aho baba bari hose n’ubwo hari aho bizatugora nko ku bari hanze ariko ibihugu tugenda dukorana bimaze kuba byinshi. Ndasaba cyane abazi ahashyinguwe abantu bahagaragaze ntituzongere kugira uwo twinginga kuko abahazi ntibabivuge hari icyo amategeko abivugaho.”


Minisitiri Busingye Johnston wari umushyitsi mukuru yunamiye inzirakarengane

Yakomeje anenga abarwanira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubyiruko anenga abaturanyi bahagurukiye gufasha FDLR n’indi mitwe abasaba kwisubiraho mu mahoro kuko byoroshye, bakanga kwisubiraho bikazafata izindi nzira zizabageza mu bundi buzima butari ubwo kwishimirwa. 

Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura mu Cyubahiro imibiri irenga ibihumbi 84 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye ivanwa ahantu hatandukanye hagera kuri 44. Iki gikorwa cyaberaga ku Mayaga cyasojwe no gushyira indabo ku Rwibutso rushya rwa Nyanza rurimo imibiri irenga ibihumbi 84 ndetse hanatangazwa ko hakiri ibikorwa byo kubaka ikindi gice cy’urwibutso.


Urwibutso rushya rwa Nyanza


Umuhango wo #Kwibuka25 ku Mayaga witabiriwe n'abantu benshi cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND