RFL
Kigali

Gisa Cy’Ingazo yasohoye indirimbo yakanguriyemo gushyira hamwe u Rwanda rukagera kure mu ‘iterambere’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2019 19:26
0


Umuririmbyi Gisa James [Gisa Cy’Inganzo kizigantare] yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Iterambere’, yaririmbyemo gushyira hamwe kw’abanyarwanda kwagejeje u Rwanda ku iterambere ridasanzwe ritangarirwa na benshi.



Muri iyi ndirimbo ‘Iterambere’ aririmba avuga ko abanyarwanda nibabasha gukorera hamwe bazagera kuri byinshi bifuza.

Anahamagarira abari i mahanga bavuga ko nta mutekano uri mu Rwanda kuza kureba amahoro aganje, ndetse n’abandi badaheruka mu Rwanda kuza kureba aho igihugu kigeze cyiyubaka.

Niyo ndirimbo ye bwite Gisa Cy’Inganzo ashyize hanze kuva yafungurwa muri Gereza ya Mageragere.

Iyi ndirimbo yayishyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2019. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Trackslayer muri studio ya Touch Record.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Gisa Cy’Inganzo yavuze ko iyi ndirimbo ‘Iterambere’ yayanditse mbere y’uko afungwa, afunguwe arayinoza yiyemeza kuyisohoka muri iki gihe u Rwanda rwizihiza #Kwibohoka25.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ITERAMBERE' YA GISA CY'INGANZO

Avuga ko igitekerezo cyo kuyandika cyaturutse ku rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda kuva rwibohoye.

Ngo nk’umuhanzi yagombaga gutanga umusanzu we mu kumenyekanisha birushijeho inzira yanyuzwe kugira ngo u Rwanda ruserukane ishema n’isheja.

Yagize ati “Indirimbo nayanditse nsangiza abantu amateka mbasaba gufashanya kuko ari byo byatuma tugeraho ku iterambere kurusha aho turi ubu tukubaka n’igihugu cyacu. Nidufashanya tuzagera kuri byinshi.”

Muri iyi ndirimbo ‘Iterambere’ hari aho Gisa Cy’Inganzo aririmba agira ati “Nidufashanya ntakabuza ntaho tutazagera...nidufashya ntakabuza tuzazamura ibendera. Nibyo kwishimira aho uru Rwanda rugeze. N’iby’agaciro. Aho twavuye ni kure turahazi ntituzasubirayo,”

Avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Iterambere’ yatangiye gutekerezwaho ndetse ko mu minsi iri imbere ashobora kujya hanze.

Uyu muhanzi kandi yanavuze ko mu minsi ya vuba anashyira hanze indi ndirimbo ye nshya, ndetse n’iyo yakoranye na Mr Kagame.

Gisa cy'Inganzo yakunzwe mu ndirimbo 'Genda ubabwire', Uruyenzi', 'Umuturanyi' n'izindi.


Gisa Cy'Inganzo yasohoye indirimbo 'Iterambere'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ITERAMBERE' YA GISA CY'INGANZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND