Mutsinzi Ange Jimmy wari myugariro uhoraho muri Rayon Sports yafashe umwanya asezera ku bafite aho bahurira b’iyi kipe cyane abafana n’abayobozi abagenera ubutumwa butari bugufi abashimira uko babanye ari nako kandi abasezeraho nyuma y’imyaka itatu bari bamaranye.
Mutsinzi
Ange wageze muri Rayon Sports mu 2016 avuye muri AS Muhanga, yasezeye muri iyi
kipe avuga ko abashima ko bamufashije kugaragara biciye mu cyizere
bamuhaye kandi ko ari ibintu bizamuhora
ku mutima. Gusa ngo ntabwo bishobotse ko akomeza kubyaza umusaruro amahirwe
bamuhaye abikorera muri Rayon Sports ahubwo ko agiye gukomereza akazi ahandi nk’uko
yabigaragarije ku mbuga ze nkoranya mbaga.
Mutsinzi Ange Jimmy umukinnyi wari umaze imyaka 3 muri Rayon Sports
Mutsinzi Ange Jimmy ni umukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi akaba kuri ubu yashakishwaga n'amakipe atandukanye arimo n'ayo hanze y'u Rwanda.
Amakuru
amaze iminsi atembera ku misozi y’u Rwanda avuga ko uyu muhungu uvuka mu
murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango yaba yarasinye amasezerano y’imyaka
ibiri mu ikipe ya APR FC.
Ubutumwa bwa Mutsinzi Ange Jimmy asezera muri Rayon Sports
Mutsinzi Ange Jimmy umukinnyi uzwiho gukora ibitangaza arokora ikipe aba yambariye umwenda
TANGA IGITECYEREZO