RFL
Kigali

Mutsinzi Ange Jimmy yasezeye ku bayobozi n’abafana ba Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/07/2019 6:15
0


Mutsinzi Ange Jimmy wari myugariro uhoraho muri Rayon Sports yafashe umwanya asezera ku bafite aho bahurira b’iyi kipe cyane abafana n’abayobozi abagenera ubutumwa butari bugufi abashimira uko babanye ari nako kandi abasezeraho nyuma y’imyaka itatu bari bamaranye.



Mutsinzi Ange wageze muri Rayon Sports mu 2016 avuye muri AS Muhanga, yasezeye muri iyi kipe avuga ko abashima ko bamufashije kugaragara biciye mu cyizere bamuhaye  kandi ko ari ibintu bizamuhora ku mutima. Gusa ngo ntabwo bishobotse ko akomeza kubyaza umusaruro amahirwe bamuhaye abikorera muri Rayon Sports ahubwo ko agiye gukomereza akazi ahandi nk’uko yabigaragarije ku mbuga ze nkoranya mbaga.


Mutsinzi Ange Jimmy umukinnyi wari umaze imyaka 3 muri Rayon Sports 

Mutsinzi Ange Jimmy ni umukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi akaba kuri ubu yashakishwaga n'amakipe atandukanye arimo n'ayo hanze y'u Rwanda.

Amakuru amaze iminsi atembera ku misozi y’u Rwanda avuga ko uyu muhungu uvuka mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango yaba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC.

  

Ubutumwa bwa Mutsinzi Ange Jimmy asezera muri Rayon Sports 


Mutsinzi Ange Jimmy umukinnyi uzwiho gukora ibitangaza arokora ikipe aba yambariye umwenda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND