RFL
Kigali

Kwibuka25: "Habyarimana na Kayibanda ntibari Abanyarwanda", Dr Bizimana Jean Damascene yavuze impamvu Leta yo hambere yateguye Jenoside

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/07/2019 10:42
0


Mu gikorwa cyo #Kwibuka25 cyabereye ku Mayanga mu Karere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yagaragaje ibisekuru byo kwa Gregoire Kayibanda ndetse Habyarimana Juvenal ahamya ko batari Abanyarwanda byuzuye ari na yo mpamvu byoroshye ko bategura Jenoside yakorewe Abatutsi.



Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) mu ijambo rye yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa atanga n’ingero z’ibitabo byanditswe na bamwe mu banyamahanga baciyemo ibice abanyarwanda bakabatanya babereka ko bataziye rimwe mu gihugu kandi ko badafite ubwenge bungana, ibyo bikabafasha kubona uko bategeka u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko Kayibanda na Habyarimana batari Abanyarwanda byuzuye ari nayo mpamvu bagize uruhare mu kwemera ko Abanyarwanda bacibwamo ibice. Yagize ati “Usesenguye neza usanga Kayibanda na Habyarimana batari abanyarwanda kuko se wa Kayibanda yitwaga Nkangura yaje mu Rwanda mu 1915 aje gushaka ubuzima ndetse Kayibanda avukira mu Rwanda nta gisekuru ahafite." 

Yakomeje agira ati "Igisekuru cya Habyarimana nacyo kiri mu Bugande ndetse aho yari yaravukiye ni aho bari barahawe n’abapadiri nta n’igisekuru bahagiraga. Nkeka ko kuba Kayibanda na Habyarimana batari bafite ibisekuru mu Rwanda byarabaye imbarutso yo kwakira ibyo bashyizwemo n'abazungu byo gucamo ibice abanyarwanda kuko batari bazi aho ubumwe bwabo nyabwo bushyingiye.”

Aba bombi Gregoire Kayibanda ndetse na Juvenal Habyarimana babaye abakuru b’igihugu cy’u Rwanda ku myaka yakurikiranye. Habyarimana Juvenal yafashe ubutegetsi ku itariki 5 Nyakanga 1973 asimbuye Gregoire Kayibanda ku ngoma. Dr Jean Damascene Bizimana yatangaje ibi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, akaba ari igikorwa cyabereye ku Mayaga mu karere ka Nyanza. Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro ibibiri irenga ibihumbi mirongo inani na bine y'inzirakarenganze zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Dr Jean Damascene Bizimana ubwo yaganirizaga abaturage bo ku Mayaga mu karere ka Nyanza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND