RFL
Kigali

Kicukiro: Hasojwe icyumweru cyahariwe #Kwibuka25 Abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/06/2019 8:49
1


Muri Kicukiro habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari naho hasorejwe icyumweru cyahariwe kwibuka mu mashuri y’akarere ka Kicukiro abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu muhango wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka rwavaga Authentic International Academy rwerekera ku rwibutso rwa Nyanza



Kuri uyu wa Gatanu tariki 28/06/2019 Ishuri rya Authentic International Academy ku bufatanye na Ndayisaba Fabrice Foundation ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango witabiriwe n'inzego nkuru za Leta harimo akarere ka Kicukiro, MINEDUC, REB ndetse n'abanyeshuri bo muri aka karere. Uyu muhango watangijwe n'urugendo rwo kwibuka hakurikiraho ibiganiro, ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside, Imikino (Sketch) y'abana ndetse n'isozwa ry'icyumweru cyahariwe kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bagiye baganisha mu gushimira abitabiriye ndetse banagira inama abana cyane cyane urubyiruko rwo muri aya mashuri kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside nk'inzira yo gutuma ibyabaye bidasubira cyane ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu cy'ejo. Tuyizere Jean Baptiste umuyobozi w'ikigo cya Authentic International Academy Micukiro yagize ati: "Ndashimira abayobozi mu nzego zose n'abanyeshuri bitabiriye muri rusange, nsoza rero ndasaba abana kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'uwo ari we wese wagerageza kubabibamo amacakubiri, ndabashishikariza kandi gukunda igihugu ndetse no gukunda amasomo kuko ari bwo muzafasha igihugu’’.

"Mu burezi iki cyumweru kidufasha guha abana umuco wo kwibuka ndetse no kuzirikana ejo hazaza, iyo umwana akuriye muri uwo muco biradufasha cyane kuko bidufasha kubaka ireme ry'uburezi’’ Bernadette Murekatete umukozi w’ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi, REB.


Bernadette Murekatete wari uhagarariye REB muri uyu muhango

Ubuhamya ndetse n'ibiganiro by'abitabiriye byakomeje gutangwa aho hanasobanuwe uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n'uko yakozwe mu 1994 ibi byose byari bigamijwe gusobanurira abana bo muri ibi bigo ibyabaye bakabyirinda ndetse bakanabikumira nk'uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ibishishikariza buri munyarwanda wese.


Umutangabuhamya


Uwari ahagarariye CNLG muri Kicukiro


Urumuri rw'icyizere rwacanwe


Umwe mu bateguye iki gikorwa yabajijwe impamvu nyamukuru yo kwibuka abana n'ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bindi bigo bitandukanye bibuka muri rusange abazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko bo bakaba barahisemo kwibuka abana n’ibibondo mu buryo bwihariye asubiza ko bafata umwana nk'ejo hazaza h'igihugu kuko uwishwe mu 1994 iyo aza kuba atarishwe ubu yari kuba afite imyaka 25 ndetse no kuzamura.

Yakomeje avuga ko abana n'ibibondo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bo bantu uyu munsi wa none bari gukorera igihugu mu nzego zikomeye zitandukanye akaba ari muri ubwo buryo bashyizeho uyu munsi wo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, bakibukwa n'abana bagenzi babo kuko bizera ko arizo mbaraga z'ejo hazaza. Yavuze ko ari yo mpamvu bashyira imbaraga mu kwigisha no gusobanurira abana neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.



Uwatanze ikiganiro 


Abitabiriye uyu muhango



Abana bakinnye umukino

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne  (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MClaire4 years ago
    Fabrice Ndayisaba aratangaje gutekereza kiriya gikorwa cyo kwibuka by' umwihariko abana bato bazize Genocide yakorewe Abatutsi 1994. Umutima w' urukundo afitiye Igihugu cyacu n' urundi rubyiruko ruzajye rumureberaho. Imana imushyigikire





Inyarwanda BACKGROUND