RFL
Kigali

USA: Clement (Kina Music) mu iserukiramuco ‘Aspen Ideas’ ryatanzwemo ikiganiro na Mark Zuckerberg, Joey Biden n’abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/06/2019 9:42
2


Umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music, Ishimwe Karake Clement, ni umwe mu magana yitabiriye iserukiramuco ‘Aspen Ideas’ riri kubera Colorado mu Burengerazuba bwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva 23 Kamena kugera ku wa 29 Kamena 2019.



Iserukiramuco ‘Aspen ideas’ ryitabiriwe n’abanya-politike, abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi, abashoramari n’abandi batandukanye bo ku isi yose bafite ibikorwa runaka bagezeho kandi bigirira akamaro imbaga nyamwinshi. Bahurijwe Colorado kugira ngo baganire ku bitekerezo bitandukanye byagirira abandi akamaro.

Ryibanze ku ngingo y’ubumenyi buhanitse, ubuzima, uburezi, iyobokamana, ubuzima busanzwe ariko cyane cyane bikaba n’umwanya mwiza wo guhuza abantu batandukanye bakomeye ku isi kugira ngo batekerereze hamwe icyagirira isi akamaro.

Mark Zuckerberg mu iserukiramuco 'Aspen ideas' (ubanza i bumoso)

Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook ni umwe mu batanze ikiganiro mu iri serukiramuco aganiriza abaryitabiriye ku rugendo rw’ubuzima. Hari kandi uwitwa Joey Biden wabaye Vice Prezida ku ngoma ya Perezida Brack Obama watanze ikiganiro n’abandi benshi.

CNN ivuga ko muri iki kiganiro Zuckerberg yasobanuye ibijyanye no kurinda amabanga y’abakoresha urubuga rwa Facebook, ibyavuzwe ko u Burusiya byivanze mu matora yo muri Amerika n’ibindi bijyanye n’imbuga nka instagram ndetse na whatsApp.

Iri serukiramuco kandi ryanaganiriweho ibijyanye n’imihindangurikire ry’ikirere, imbuga nkoranyambaga n’ibindi.  Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 27 Kamena 2019, abitabiriye baganiriye ku rugendo rw’u Bushinwa mu kiganiro cyiswe ‘Make China great again, Xi’s vision for supremacy’

Clement Ishimwe yabwiye INYARWANDA ko nyuma y’iri serukiramuco ‘Aspen Ideas’ azajya mu bice bitandukanye byo muri Amerika muri gahunda zijyanye n’akazi k’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music. Ni ku nshuro ya 15 iserukiramuco ‘Aspen ideas’ riba, kuri ubu rihurije hamwe abarenga 300 barimo abavuga rikijyana ku isi n’abandi bafite ibikorwa by’intangarugero.

Clement Ishimwe Umuyobozi wa Kina Music ari muri Amerika mu iserukiramuco

Ni ku nshuro ya 15 iri serukiramuco 'Aspen ideas' riba

Bret Stephens umwanditsi w'ikinyamakuru The New York Times (uri ibumoso)

Bamwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona ya NBA batanze ikiganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muranga4 years ago
    Levels Levels!!! Dore Umugabo nemera ureke bamwe birirwa mutuntu twutugambo twububwa gusa. Uyumugabo N'umufasha we ndabemera bimwe byindaniiiiii nabakozi, bararenze ariko ntiwababona birirwa bitaka bikinaaa wapi! Ubabonera mubikorwa gusa kabisa. Inama nkizo zabantu nkabo kubonamo umunyarwanda, ndakurahiye nikintu kirenze. Ibyo byose tubikesha nyakubahwa President Paul kagame wacu we waduciriye inzira,. Nikintu kirenze ndakubwiye. Clement urumuntu wumugabo gusa ntakindi nakubwira tu! Wowe bazanaguhe Ministry imwe uyiyobore kuko urashoboye kabisa.
  • Kalisa 4 years ago
    Wowwww! Biranejeje kubona Mubakomeye kwisi bibigwi bingana gutyo, harimo Umunyarwanda nukuri pee! Ntako bisa nkokuba urwanda kugezubu usanga nahantu utatekerezaga ko umunyarwanda yakandagira ubu ujya kumva ukumva hari uwazamuye ibendera. Clement Courage urumunyabwenge buhanitse kandi ukwiye ibyiza kuko urumukozi pee! Turabemera wowe numuryango wawe. Muri Indashyikirwa.





Inyarwanda BACKGROUND