RFL
Kigali

AFCON 2019: Kenya yongereye amahirwe yo kuguma mu irushanwa nyuma yo gutsinda Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2019 7:06
0


Harambee Stars ikipe y’igihugu ya Kenya y’umupira w’amaguru yihereranye Tanzania iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya gatatu bituma Kenya yongera amahirwe yo kuzagera muri 1/8 cy’irangiza.



Ibitego bya Kenya byatsinzwe na Michael Olunga (39’, 80’), Omolo Johanna (62’) mu gihe ibitego bya Tanzania yanafunguye amazamu byatsinzwe na Simon HappyGod Msuva (6’) na Mbwana Ally Samatta (40’).

Wari umukino ikipe y’igihugu ya Tanzania yatangiye yibonamo cyane kuko ugusatira kwayo mu minota ya mbere byatumye ifungura amazamu ku munota wa gatandatu (6’) ku gitego cya Simon HappyGod Msuva wari wanabanje guhusha igitego mbere yo gutsinda.


Michael Olunga (14) yatsinze ibitego bibiri mu mukino afasha Kenya kwitwara neza 

Gusa ntabwo Kenya yari yicaye ubusa kuko abakinnyi bayo bakomeye barimo kapiteni Victor Wanyama ukina muri Tottenham, Omolo Johanna na Michael Olunga ndetse na Francis Nyambura Kahata bagerageje gukora ibishoboka bahereye mu gice cyo hagati mu kibuga bagana imbere ngo barebe ko bacubya umurego Tanzania yari ifite barangira babonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 39’ gitsinzwe na Michael Olunga.

Mu gihe bari bakiri kwisuganya ni bwo Mbwana Ally Samatta kapiteni wa Tanzania yahise abona igitego cya kabiri ku munota wa 40’ w’umukino ari nabwo umukino wahise uhindura isura n’uburemere.


Abakinnyi ba Kenya bishimira intsinzi 

Kenya baje gutuza bakina umupira usukuye mu gice cya kabiri ariko Tanzania ikanyuzamo nayo ikabatera igitutu cyarangiraga Kenya ikabasubirana inyuma (Kelvin Yondani na David John Mwatika) kugeza ubwo amakosa y’abakina inyuma ba Tanzania yaje kubera uruhuri bakinjizwa igitego cya kabiri ku munota wa  62’ cya Johanna Omolo.


Francis Nyambura Kahata wa Kenya mu kirere ashaka kwakira umupira munsi ye hari Erasto Nyoni (4) wa Tanzania 

Bamaze kunganya ibitego 2-2 ni bwo byabonekaga ko buri kipe itangiye kurwana n’imibare yo kubona igitego cya gatatu ariko ukabona ko Tanzania imbaraga zamaze kugabanuka mu bakina inyuma no hagati mu kibuga ndetse byatangiye kototera abataha izamu kuko ni bwo Thomas Ulimwengu yahaye umwanya John Raphael Bocco nawe waje agasanga nta kintu yafasha Tanzania mu minota 20’ yamaze mu kibuga.

Abakinnyi ba Kenya barimo; Johanna Omolo, Victor Wanyama na Patrick Matasi (GK) buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa Tanzania zahawe David John Mwatika na Mudathir Yahya.


Mbwana Ally Samatta (10) yatsinze igitego cya kabiri cya Tanzania 

Muri iri tsinda rya gatatu (C), Algeria yafashe umwanya wa mbere n’amanota atandatu (6) nyuma yo gutsinda Senegal igitego 1-0. Senegal iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu mbere yo kuzacakirana na Kenya yo ifite amanota atatu ku mwanya wa gatatu. Tanzania ni iya nyuma (4) nta nota ifite ahubwo ikaba igomba kuzihurira na Algeria mu mukino wa nyuma mu itsinda.



Algeria yatsinze Senengal igitego 1-0


Sofiane Feghouli umukinnyi wo hagati muri Algeria


Ismael Bennacer (22) wa Algeria azenguruka Crepin Diatta(15) wa Senegal

Ababanje mu kibuga cya Kenya 3-2 Tanzania:

Kenya XI: Patrick Matasi (GK,18), David Owino 15, Musa Mohammed 5, Joseph Okumu 2, Aboud Omar 3, Victor wanyama (C,12), Johanna Omolo 8, Francis Nyambura Kahata 11, Ayub Masika 7, Eric Ouma 13 na Michael Olunga 14.

Tanzania XI: Aishi Manula (GK,18), Gadiel Kamagi Michael 2, Kelvin Yondani 5, David John Mwatika 6,Ramadhan Kessy 22, Farid Moussa 17, Yahya Mudathir 23, Erasto Nyoni 4,Thomas Ulimwengu 11, Simon Msuva 12 na Mbwana Ally Samatta (C,10).

Dore uko imikino yo kuri uyu wa Kane yagenze:

B-Madagascar 1-0 Burundi

C-Senegal 0-1 Algeria

C-Kenya 3-2 Tanzania

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu:

D-Ivory Coast vs Morocco (16h30’)

D-South Africa vs Namibia (19h00’)

E-Mali vs Tunisia (22h00’)


Umukino wa Senegal (Umweru) na Algeria (Icyatsi) ryari isibaniro ry'ibigugu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND