Asaph Worship Team Kimironko itsinda ryo kuramya Imana rikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple Kimironko, bateguye igitaramo gikomeye batumiyemo Aime Uwimana,Gaby Irene Kamanzi ndetse na Asaph Music International ya Zion Temple Gatenga.
Iki gitaramo
cyiswe ‘Sunday Worship’ kizaba ku Cyumweru tariki 30/06/2019 kibere ku
Kimironko kuri Zion Temple. Igor Kayiranga Sentama umuyobozi mukuru wa Asaph Worship Team Kimironko yateguye iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko intego nyamukuru y’igitaramo cyabo ari ukubaka igicaniro cyo kuramya Imana. Ati “Intego nyamukuru ni
ukubaka igicaniro cyo kuramya Imana ubuzima bwa Gikristo bwose kuko ariho guhemburwa
kuzuye kubonekera.”
Asaph Worship team Kimironko ibarizwa mu Itorero Zion Temple Kimironko Parish. Ni itorero riyobowe na Pastor Diddier Habimana. Kuba amatorero yose ya Zion Temple ari mu mwaka wo kuramya no guhimbaza, Igor yatubwiye ko ari muri urwo rwego bateguye iki gitaramo. Ati "Ni muri uwo murongo or muri iyo nsanganyamatsiko natwe twateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, twise ‘Sunday Worship." Iki gitaramo kizatangira saa kumi z’umugoroba, aho kwinjira ari ubuntu. Muri iki gitaramo Asaph Worship Team Kimironko izaba iri kumwe na Gaby Kamanzi, Aime Uwimana na Asaph Music International.
Aime Uwimana yatumiwe muri iki gitaramo
REBA HANO AIME UWIMANA ARARIKIRA ABANTU KUZITABIRA IKI GITARAMO
Gaby Kamanzi nawe yatumiwe muri iki gitaramo
Igitaramo cyateguwe na Asaph Worship Team Kimironko
TANGA IGITECYEREZO