RFL
Kigali

Peace Cup 2019: Sarpong Michael na Mugheni Fabrice bafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2019 18:35
1


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019, umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019.



Rayon Sports bafunguye amazamu ku munota wa gatandatu (6’) w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice mbere y’uko Sarpong Michael yungamo ikindi ku munota wa 12’ w’umukino. Igitego rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 29’ nyuma yo kwinjira asimbuye Nova Bayama ku munota wa 22’.


Ibyishimo kuri Rayon Sports nyuma y'amanota atatu


Ndarusanze Jean Claude amaze kwishyura igitego

Irambona Eric Gisa myugariro wa Rayon Sports yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 77’ azira ko barenguye umupira akawusamisha intoki.

Wari umukino ikipe ya Rayon Sports yakinaga ifite abataha izamu buzuye kuko Ulimwengu Jules na Sarpong Michael bari kumwe nk’uko bafatanyije mu mukino baherukamo na Gicumbi FC.

Sarpong Michael ahanganye na Ntamuhanga Thumaine Titi

Hagati mu kibuga ha Rayon Sports harimo; Bukuru Christophe, Mugheni Kakule Fabrice imbere yabo hari Manishimwe Djabele akaba na kapiteni w’iyi kipe nyuma y’aho Manzi Thierry yasezerewe muri Rayon Sports.

AS Kigali yari mu rugo yari ifite Nsabimana Eric Zidane, Ntamuhanga Thumaine imbere yabo gato hari Benedata Janvier wakinaga inyuma ya Nshimiyimana Ibrahim.


Sarpong MIchael yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Mu gusimbuza, Nova Bayama yasimbuwe ku munota wa 22’ bashyiramo Ndarusanze Jean Claude, Ishimwe Kevin asimbura Fuad Ndayisenga mu gihe Nshimiyimana Marc Govinho asimburwa na Frank Kalanda.

Donkor Prosper Kuka yasimbuye Mugisha Gilbert, Irambona Eric Gisa amaze kuva mu kibuga byabaye ngombwa ko Bukuru Christophe asimburwa na Nyandwi Saddam wahise ajya inyuma ahagana iburyo bityo Iradukunda Eric Radou ajya ibumoso.


Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali afata umupira

Abakinnyi babanje mu kibuga:


AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,21), Nshimiyimana Marc Govinho 13, Bishira Latif 5, Rurangwa Moss 4, Niyomugabo Claude 23, Nsabimana Eric Zidane 30, Ntamuhanga Thumaine Tity (C,12), Benedata Janvier 3, Nshimiyimana Ibrahim 8, Nova Bayama 13, Fuad Ndayisenga 10.


Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Eric Iradukunda 14, Mugisha Gilbert 12, Irambona Eric Gisa 17, Habimana Hussein 20, Ulimwengu Jules (7), Bukuru Christophe 18, Mugheni Kakule Fabrice 27, Sarpong Michael 19, Manishimwe Djabel 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5.


Donkor Prosper Kuka yitegura gusimbura

Dore uko gahunda ya ½ iteye:

Kuwa Gatatu tariki 26 na 27 Kamena 2019

-AS Kigali 1-2 Rayon Sports (Stade ya Kigali)

-Police FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h00’)

Dore uko imikino yo kwishyura iteganyijywe taliki ya 29 na 30 Kamena 2019:

-Rayon Sports vs AS Kigali (Stade de Kigali 15h00')

-SC Kiyovu vs Police FC (Stade de Kigali 15h00')



Jules Ulimwengu (7) ashaka inzira

Abana batoragura imipira (Ball Boys)



Nshimiyimana Ibrahim imbere ya Mutsinzi Ange Jimmy


Irambona Eric Gisa ku mupira ategerejwe na Ndarusanze Jean Claude


Irambona Eric Gisa (17) ashaka umupira mu kirere


Mutsinzi Ange Jimmy abuza inzira Nshimiyimana Ibrahim


Manishimwe Djabel mu mugongo wa Nsabimana Eric Zidane


Niyomugabo Claude imbere ya Habimana Hussein na Iradukunda Eric Radou


Urukuta rwa Rayon Sports mbere y'uko AS Kigali batera umupira uteretse


Mazimpaka Andre umunyezamu wa Rayon Sports









Ndayisenga Fuad (10) atambukana umupira

PHOTOS: MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abihayimana Abouba4 years ago
    Courage kuri Mihigo Saddam twe nka basomyi b'Inyarwanda tunezezwa na Pictures mutugezaho





Inyarwanda BACKGROUND