RFL
Kigali

Blessing choir ya Faith Builders Ministry yahembuye abitabiriye ‘Umugoroba wo guhimbaza Imana’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2019 15:26
0


Blessing choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero Faith Builders Ministry yakoze igitaramo cyahembuye imitima ya benshi. Iki gitaramo bise ‘Umugoroba wo kuramya Imana’ cyari gifite insanganyamatsiko iboneka mu Abaheburayo 13:15.



Iki gitaramo cyabereye i Gikondo/Kimisange ku itorero Faith Builders Ministry aho iyi korali ibarizwa n'ubusanzwe. Blessing choiri yari iri kumwe na Shalom choir ya Methodiste Libre Gikondo, Ijisho ry’Umwungeri (korali y’abantu bakuze ariko bazi kuririmba), Come to Jesus Ministry yavukiye mu Ruhango ariko ubu ikaba ikorera ku Kimihurura, aba bakaba baririmba neza mu buryo butangaje, hari kandi Peace Voice, Shining yaturutse i Kabuga, n’umuvugabutumwa Irene.


Ndikumana Innocent umutoza w’amajwi wa Blessing Voice yabwiye Inyarwanda.com ko benshi bari muri iki gitaramo bahagiriye umugisha mu buryo bukomeye kuko bahembuwe mu buryo bw'Umwuka n’indirimbo za Blessing choiri n’iz’andi matsinda yari yatumiwe muri iki gitaramo ndetse banahemburwa mu buryo bukomeye n’ijambo ry’Imana ryigishijwe n’umuvugabutumwa Irene. Iki gitaramo cya Blessing choir cyatangiye saa munani z’amanywa, gisozwa ku mugoroba. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose.

Blessing choir igizwe n’abaririmbyi 25 ikaba ibarizwa mu itorero Faith Builders Ministry ku Kimisange aho biita cyane ku Bibatsi bo kwizera (Faith builders ministry). Iyi korali imaze imyaka 11 itangiye ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse ivuga ko ibikorwa birimbanyije kuko bahagurukiye umurimo w’Imana. Ndikumana Innocent yasabye abantu kujya bakurikira iyi korali kuri Youtube bakareba indirimbo zabo by'akarusho abakundisha cyane indirimbo yabo yitwa ‘Kwizera’. Igitaramo iyi korali iheruka gukora cyabaye tariki 23/06/2019.

ANDI MAFOTO

Bagize ibihe byiza cyane byo kuramya Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND