Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Kamena 2019 muri Congo Brazzaville hatangiye irushanwa rya Davis Cup, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Tennis imaze gutsinda Congo Brazzaville 3-0.
Ni umukino wa mbere wo mu itsinda rya kabiri (B) ufungura iri rushanwa aho ikipe y'u Rwanda itsinze Congo Brazzaville dore uko umukino wagenze:
Match ya 1 simple u RWANDA rwatsinze CONGO 6/3 - 6/1
Match ya 2 simple u RWANDA rwatsinze CONGO 6/1 6/1
Match ya 3 double u RWANDA rwatsinze CONGO 6/0 6/1
Davis cup ni irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu muri Tennis, uyu mwaka riri kuba ku nshuro yaryo ya 108, aho uno mwaka hitabiriye Ikipe y’iguhugu nkuru (National Senior team) y’u Rwanda rwajyanye abakinnyi 4, aribo Habiyambere Ernest, Havugimana Olivier,Uwizerimana Mathieu na Niyigena Etienne.
Sylvain Rutikanga Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tennis aganira n’itangazamakuru yavuze ko bageze muri Brazzaville amahoro, babakira neza nubwo hashyushye cyane, ku bushyuhe batari bamenyereye i Kigali. Gusa yavuze ko ikipe y’ u Rwanda yiteguye neza iri rushanwa.
Itsinda rya mbere ririmo amakipe (A)
CAMEROON
GHANA
GABON
Itsinda rya kabiri ririmo amakipe (B)
RWANDA
BUTSWANA
UGANDA
CONGO Brazzaville
Davis Cup irushanwa riterwa inkunga n'impuzamashyiramwe ya Tennis (International Tennis Federation). Umwaka ushije iri rushanwa ryabereye i Nairobi muri Kenya.
Paul Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO