RFL
Kigali

Brazzaville: Ikipe y’u Rwanda ya Tennis imaze gutsinda Congo Brazzaville muri Davis Cup

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/06/2019 16:50
0


Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Kamena 2019 muri Congo Brazzaville hatangiye irushanwa rya Davis Cup, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Tennis imaze gutsinda Congo Brazzaville 3-0.



Ni umukino wa mbere wo mu itsinda rya kabiri (B) ufungura iri rushanwa aho ikipe y'u Rwanda itsinze Congo Brazzaville dore uko umukino wagenze:

Match ya 1 simple u RWANDA rwatsinze CONGO 6/3 - 6/1

Match ya 2 simple u RWANDA rwatsinze CONGO 6/1 6/1

Match ya 3 double u RWANDA rwatsinze CONGO 6/0 6/1

Davis cup ni irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu muri Tennis, uyu mwaka riri kuba ku nshuro yaryo ya 108, aho uno mwaka hitabiriye Ikipe y’iguhugu nkuru (National Senior team) y’u Rwanda rwajyanye abakinnyi 4, aribo Habiyambere Ernest, Havugimana Olivier,Uwizerimana Mathieu na Niyigena Etienne.

Sylvain Rutikanga Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tennis aganira n’itangazamakuru yavuze ko bageze muri Brazzaville amahoro, babakira neza nubwo hashyushye cyane, ku bushyuhe batari bamenyereye i Kigali. Gusa yavuze ko ikipe y’ u Rwanda yiteguye neza iri rushanwa.

Itsinda rya mbere ririmo amakipe (A)

CAMEROON

GHANA

GABON

Itsinda rya kabiri ririmo amakipe (B)

RWANDA

BUTSWANA

UGANDA

CONGO Brazzaville

Davis Cup irushanwa riterwa inkunga n'impuzamashyiramwe ya Tennis (International Tennis Federation). Umwaka ushije iri rushanwa ryabereye i Nairobi muri Kenya.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND