RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Mu Rwanda hateguwe “Charity Games” byafasha abatari bacye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2019 15:27
0


Nibyo koko umupira w’amaguru si kimwe mu bigize umuco w’u Rwanda, gusa kuba isi yose ihagurutswa n’umupira w’amaguru, ntabwo u Rwanda rwari gusigara inyuma muri iyi gahunda ituma abantu baseka cyangwa bakarira bitewe n’umusaruro bakuye mu kibuga.



U Rwanda ni igihugu kiri kwiyubaka mu buryo bwihuta kandi bufite inshingiro ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Nibyo koko abenshi usanga batishimira urwego siporo y’u Rwanda iriho cyane ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) bitewe n’umusaruro mpuzamahanga igenda igira mu myaka itandukanye.

Gusa urwego siporo igezeho mu Rwanda ntabwo ari rubi mu mfuruka zose kuko n’ubwo habura itike y’igikombe cy’isi cyangwa hakabura itike y’igikombe cya Afurika, hari ubundi buryo imikino muri rusange yakabaye ifasha sosiyete nyarwanda uretse kuba yatanga ibyishimo.


Rayon Sports icakiranye na APR FC hashakwa amabati yo kubakira umupfakazi byaba bifite uburemere bwiza  

Kureba imikino kuri sitade cyangwa ku bibuga bitandukanye bisaba amafaranga atabonwa n’uwo ariwe wese kuko niba ikipe ya APR FC igiye gucakirana na Rayon Sports umuntu agatanga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ntabwo haba habuze undi muturage wabuze ibihumbi bitatu (3,000 FRW) byo kugura ubwisungane mu kwivuza. Gusa nyine niko isi yubatse ntabwo wabura kwishimisha mu mutungo wawe ngo nuko hari uwaburaye kabiri.

Urundi rugero, REG BBC iyo iri buhure na Patriots BBC muri Basketball bisaba ko abantu bafata urugendo bagana i Remera bagafata umugoroba bareba umukino bishyuye ndetse bakaza gusubira mu ngo zabo ku buryo usanga nk’umuntu utaha i Nyamirambo atajya munsi y’ibihumbi bitatu ngo arebe umukino wose.

Kuko niba yateze moto imujyana n’iyimugarura azishyura ibihumbi bibiri kugenda no kugaruka wenda yishyure umwanya w’igihumbi muri sitade nto ya Remera bityo usange yatakaje ibihumbi bitatu (3,000 FRW) tutabariyemo ko ashobora kugerayo akagura icyo gushyira mu nda.


REG BBC ihuye na Patriots BBC hashakwa ubufasha bw'abatishoboye byaba bifite agaciro gakomeye 

Iyo usubije amaso inyuma usanga igice kimwe cy’abakunzi ba siporo baba mu buzima buryoshye mu gihe kandi hari abayikunda batabona amahirwe yo kuba bagera aho ibera bitewe ahanini no kubura amikoro.

Niba koko siporo yigisha urukundo, ubworoherane no gukorera hamwe nk’ikipe, numva bitakabaye birangirira muri twatsinze, twatsinzwe ahubwo habayeho uburyo hanategurwa imikino y’urukundo (Charity Games) hanyuma wa muntu wavuye i Nyamirambo akagira uburyo afasha sosiyete nyarwanda biciye muri bya byishimo yahagwe na Kami Kabange, Kaje Elie, Kubwimana Kazingufu Ally, Beleck Bell, Sagamba Sedar, Nijimbere Guibert, Shyaka Olivier n’abandi baryoshya umukino wa Basketball.

Urugero nk’ubu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bateguye umukino ukomeye uhuza ikipe ya Patriots BBC na REG BBC noneho buri kipe ikaba yemerewe gutira abandi bakinnyi bari mu makipe yo mu Rwanda, haba umukino mwiza wakwinjiza abantu bakishyura ikivuyemo kikaba cyafasha impfubyi n’abapfakazi badafite uko bifata mu bibazo by’ubuzima babamo.


REG VC ihuriranye na UTB VC hashakwa amafaranga yp kugaburira abana bibana mu nzu byaba ari umugisha kuri Volleyball y'u Rwanda 

Nibaza ko kandi mu gihe nka FERWABA yategura irushanwa ry’amakipe atatu  (3) arimo REG BBC, Patriots BBC n’indi kipe irimo abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bakina bikazarangira n’ubundi REG BBC na Patriots BBC bahuriye ku mukino wa nyuma. Ya nkunga ivuyemo hari uburyo yafasha sosiyete nyarwanda bafatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) bakareba ba bantu bababaye kurusha abandi.

Urundi rugero rwatanga amikoro yafasha sosiyete nyarwanda biciye muri siporo. Nk’ubu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bashyizeho gahunda ya buri mwaka ihuza abakiniye Rayon Sports n’abahoze bakinira ikipe ya APR FC, waba ari umukino ukomeye wagira icyo winjiza mu buryo byasiga bifashije imiryango y’abatagira aho bashyira umusaya bityo siporo ikaba imwe mu nkingi zifatanya na leta mu kubaka igihugu bitari ibyo kwiruka ku midali n’ibikombe rimwe na rimwe usanga bitikiza ingengo y’imari itazagaruzwa.

Ibintu mvuga si amahamba kuko abakurikira siporo barabizi ko hatajya hashira umwanya abahoze bakinira Manchester United yo mu Bwongereza n’abahoze bakinira Bayern Munich (Germany) badahuriye mu mukino winjiza amafaranga azafasha abatishoboye.

None niba duhora twiyita ba Wayne Rooney, Nemanja Vidic, Patrice Evra, Falcao, Muller, Robben n’abandi batandukanye…..bakinnyi kuki mudakurikiza ibikorwa byiza bakora bigafasha sosiyete zitandukanye ?


Gisagara VC ihuye na REG VC mu mukino wo gufasha abari kwa muganga batagira gisura ntabwo byaba bigayitse 

Haheruka kuba umukino w’urukundo tariki 30 Kamena 2016 ubwo abari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye CAN 2004 bahuraga n’abo banganya ibigwi bo muri Uganda, icyo gihe wari umukino ugamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushaka inkunga yo gufasha abahoze bakina ubu babayeho nabi. Kuva icyo gihe imyaka itatu irashize nta wundi mukino ubaye, sinzi niba abatishoboye bararangiye.


Abakiniye Amavubi baheruka guhura n'abakiniye Uganda mu 2016

Mu Rwanda biracyenewe ko siporo igira ingufu zigaragara mu kubaka igihugu hagategurwa imikino mu buryo butandukanye ifasha abatishoboye n’abadafite uko babaho nk’abandi banyarwanda (Charity Games) kuko ni ibintu bishoboka cyane mu gihe ababifiye ubushake baba babishyizemo ubushake n’imbaraga basanzwe bakoresha bahiga ibikombe bya shampiyona.

         






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND