RFL
Kigali

Hatangajwe abahanzi 10 b'abanyarwanda bazataramana na Sheebah Karungi muri Kigali Summer Fest

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2019 13:51
0


Kigali Summer Fest ni iserukiramuco rya muzika rigiye kubera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019 ni bwo habaye ikiganiro n'abanyamakuru cyo gusobanura byinshi kuri iki gitaramo.



Muri iki kiganiro n'abanyamakuru hatangarijwe urutonde rw'abahanzi bazafatanya na Sheebah Karungi mu gitaramo cya Kigali Summer Fest, aha hakaba hatangajwe abahanzi icumi b'abanyarwanda batumiwe muri iki gitaramo. Usibye abahanzi ariko kandi hatangajwe ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo gikomeye byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali.  

Abahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo; Riderman, Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha, Marina, Active, DJ Pius, Amalon,Uncle Austin na Sintex, hakiyongeraho DJ Princess Flor umunyarwandakazi umaze kuba icyamamare mu kuvangavanga imiziki mu tubyiniro n'ibirori binyuranye ku mugabane w'Uburayi.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda (10,000Frw), n'ibihumbi bitanu (5000frw) mu mwanya isanzwe. Abanyeshuri bazitabira iki gitaramo baba muri Yolo bazinjirira ku mafaranga ibihumbi bitatu (3000frw). Iki gitaramo cyatewe inkunga na MTN Rwanda, Tecno ndetse na Skol nk'abaterankunga bakuru b'iki gitaramo.

the mane

Ubuyobozi bwa The Mane n'abayobozi ba MTN Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuruthe mane

Ikiganiro n'abanyamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND