Mu minsi yashize ni bwo hakunze kuvugwa ko bamwe mu banyeshuri b’abakobwa bafashwe n’indwara itazwi aho bose bababaraga mu mavi kugeza aho batabasha kugenda. Benshi bibajije kuri iyi ndwara, kugeza aho Bwana Dr Jean Damascene Iyamuremye atangarije ko ari indwara yo mu mutwe bita “Mass Hysteria”
Ese ubundi iyi ndwara ni iki?
Mass psychogenic illness (MPI) epidemic hysteria cyangwa se mass hysteria) ni indwara yibasira abantu bari mu itsinda (agatsiko) rimwe, aho batangira gutekereza ko bashobora kuba bibasiwe n’ikintu gikomeye nk’icyorezo cg uburozi. Irangwa no kugira ibimenyetso rusange mu bantu bari ahantu hamwe, biba biturutse mu kwivaga kw’imikorere y’ubwonko n’urwungano rwabwo (nervous system).
Uku kuvangirwa guhindura byinshi ku mikorere isanzwe nko; kwishima birenze, gukora ibintu bidasanzwe no gutakaza imikorere y’ibice bimwe na bimwe bigaragarira ku mubiri.
Dore ibimenyetso byayo
Mass hysteria kugeza ubu ni indwara idafitweho ubumenyi buhagije n’inzobere, akaba ari nayo mpamvu bigoye kumenya ibiyiranga no kuyivura (kuko nta mikorobe yaba bagiteri cg se virusi iyitera). Umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe w’umwongereza Dr Simon Wesseley yabashije kuyishyira mu byiciro 2:
Mass Anxiety Hysteria: Irangwa no kwigunga, ikaba igaragara cyane mu banyeshuri. Ikwirakwira uko buri umwe arebye undi (visual contact). Ntisaba ko hari icyayiteye (absence of prior tension)
Mass motor hysteria: iyi irangwa n’ingendo idasanzwe. Ishobora kuba ku bantu bose, igaragaza ibimenyetso kandi ikagenda ikwirakwira gahoro gahoro, yewe ikaba yanamara igihe kirekire. Iyi yo isaba ko hari ikiba cyayiteye (prior tension)
Ku yagaragaye ku banyeshuri ba Rambura Fille, twavuga ko ari
mass motor hysteria, kimwe mu byayiteye akaba ari stress.
Ingimbi n’abangavu kimwe n’abana nibo bakunze kwibasirwa
n’iyi ndwara.
Ahanini bivugwa ko ari ukubera bo biba byoroshye ko bahora mu
matsinda, ahari abandi bana benshi bitandukanye n’abakuru (kuko bo bakunze kuba
ari bonyine) ndetse no kuba abato ari bo bagira cyane amavamutima mabi
(nk’ubwoba, kwiheba, kwigunga, umujinya n’ibindi) bitandukanye n’uko umuntu
mukuru yashobora kubicunga.
Mass hysteria yandura ite?
Mass psychogenic illness ni indwara itangaje, ihangayikisha kandi igaca igikuba. Ahanini itijwe umurindi n’itangazamakuru n’abandi benshi baba bayivugaho bituma irushaho kwiyongera. Kuba wabona cyangwa se wakumva uyirwaye birahagije ngo nawe uhite uyandura.
Iyi ndwara yagiye igaragara cyane mu mateka ahantu
hatandukanye
Mu 1518, mu mugi wa Strasbourg
mu Bufaransa, umugore umwe yahagaze mu muhanda atangira kubyina, nta muziki nta
kindi ari kumva, abamubonye bavugaga ko yasaze, gusa byarangiye n’abandi bose
bari kubyina bidasanzwe, ku buryo nyuma y’iminsi 36 byari bimaze gukwira
henshi. Byiswe “the dancing plague”
TANGA IGITECYEREZO