RFL
Kigali

Inkomoko y’indwara iherutse gufata abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bibiri (Mass psychogenic illness)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/06/2019 13:55
1


Mu minsi yashize ni bwo hakunze kuvugwa ko bamwe mu banyeshuri b’abakobwa bafashwe n’indwara itazwi aho bose bababaraga mu mavi kugeza aho batabasha kugenda. Benshi bibajije kuri iyi ndwara, kugeza aho Bwana Dr Jean Damascene Iyamuremye atangarije ko ari indwara yo mu mutwe bita “Mass Hysteria”



Ese ubundi iyi ndwara ni iki?

Mass psychogenic illness (MPI) epidemic hysteria cyangwa se mass hysteria) ni indwara yibasira abantu bari mu itsinda (agatsiko) rimwe, aho batangira gutekereza ko bashobora kuba bibasiwe n’ikintu gikomeye nk’icyorezo cg uburozi. Irangwa no kugira ibimenyetso rusange mu bantu bari ahantu hamwe, biba biturutse mu kwivaga kw’imikorere y’ubwonko n’urwungano rwabwo (nervous system).

Uku kuvangirwa guhindura byinshi ku mikorere isanzwe nko; kwishima birenze, gukora ibintu bidasanzwe no gutakaza imikorere y’ibice bimwe na bimwe bigaragarira ku mubiri.

Dore ibimenyetso byayo

Mass hysteria kugeza ubu ni indwara idafitweho ubumenyi buhagije n’inzobere, akaba ari nayo mpamvu bigoye kumenya ibiyiranga no kuyivura (kuko nta mikorobe yaba bagiteri cg se virusi iyitera). Umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe w’umwongereza Dr Simon Wesseley yabashije kuyishyira mu byiciro 2:

Mass Anxiety Hysteria: Irangwa no kwigunga, ikaba igaragara cyane mu banyeshuri. Ikwirakwira uko buri umwe arebye undi (visual contact). Ntisaba ko hari icyayiteye (absence of prior tension) 

Mass motor hysteria: iyi irangwa n’ingendo idasanzwe. Ishobora kuba ku bantu bose, igaragaza ibimenyetso kandi ikagenda ikwirakwira gahoro gahoro, yewe ikaba yanamara igihe kirekire. Iyi yo isaba ko hari ikiba cyayiteye (prior tension)

Ku yagaragaye ku banyeshuri ba Rambura Fille, twavuga ko ari mass motor hysteria, kimwe mu byayiteye akaba ari stress.

Ingimbi n’abangavu kimwe n’abana nibo bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara.

Ahanini bivugwa ko ari ukubera bo biba byoroshye ko bahora mu matsinda, ahari abandi bana benshi bitandukanye n’abakuru (kuko bo bakunze kuba ari bonyine) ndetse no kuba abato ari bo bagira cyane amavamutima mabi (nk’ubwoba, kwiheba, kwigunga, umujinya n’ibindi) bitandukanye n’uko umuntu mukuru yashobora kubicunga.

Mass hysteria yandura ite?

Mass psychogenic illness ni indwara itangaje, ihangayikisha kandi igaca igikuba. Ahanini itijwe umurindi n’itangazamakuru n’abandi benshi baba bayivugaho bituma irushaho kwiyongera. Kuba wabona cyangwa se wakumva uyirwaye birahagije ngo nawe uhite uyandura.

Iyi ndwara yagiye igaragara cyane mu mateka ahantu hatandukanye

Mu 1518, mu mugi wa Strasbourg mu Bufaransa, umugore umwe yahagaze mu muhanda atangira kubyina, nta muziki nta kindi ari kumva, abamubonye bavugaga ko yasaze, gusa byarangiye n’abandi bose bari kubyina bidasanzwe, ku buryo nyuma y’iminsi 36 byari bimaze gukwira henshi. Byiswe “the dancing plague”

Mu 1962, mu gihugu cya Tanzania ikizwi nka “Tanganyika laughter Epidemic” aho umwana umwe w’umunyeshuri yifashe agatangira guseka, bikagenda bikwirakwira mu bandi, kuko byageze ku bigo 14 n’abantu barenga 1000. Muri uko guseka badahagarara bivugwa ko hari abagejeje iminsi 16 bagiseka. Uretse guseka, abanyeshuri benshi bagaragaje ibimenyetso byo kwiruka cyane ndetse no kurwana. Byatumye ibigo bimwe na bimwe bifunga muri icyo gihe.

Mu 1965, ku ishuri ryo mu mugi wa Blackburn, mu Bwongereza, abanyeshuri benshi b’abakobwa batangiye kugira ikibazo cyo kuzungera, abandi bakikubita hasi. Mu masaha macye abarenga 80 bari bamaze gufatwa. Gusa mu gupimwa nta ndwara nimwe mu mubiri babonye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasore4 years ago
    Tx Inyarwanda. Bitumye abantu bagira andi makuru yisumbuye kuri Mass Hysteria. Bikuyeho n'ibihuha byacicikanaga.





Inyarwanda BACKGROUND