RFL
Kigali

AFCON 2019: Cameroon yatsinze Guine-Bissau, Ghana iganya na Benin -AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/06/2019 2:18
0


Kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Kamena hakinwaga imikino yo ku munsi wa Gatandatu w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019, ikipe ya Cameroon yatsinze Guine-Bissau ibitego 2-0, naho Ghana inganya na Benin 2-2.



Ni imikino yo mu itsinda rya gatandatu (F) aho umukino wa mbere wo muri iryo tsinda watangiye saa moya, urangira Cameroon itsinzi Guine ibitego 2-0. Ni umukino wakiniwe mu kibuga hagati cyane aho amakipe yombi yasatiranaga ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Andre Anguissa umukinnyi wa Cameroon wazonze ab'inyuma ba Guine-Bissau

Igice cya kabiri cyatangiye Cameroon isatira aho ku munota wa 66 yabonye igitego cyatsinzwe na Yaya Banana ukina mu mutima w’ubwugarizi. Ku munota wa 68 umutoza wa Cameroon, Clarence Seedorf yakuyemo Clinton N'Jie ashyiramo Stephane Bahoken wahise atsinda igitego nyuma y’umunota umwe yinjiye mu kibuga, aho umukino waje kurangira Cameroon itsize Guine-Bissau 2-0.

Abakinnyi ba Guine-Bissau bakina mu mutima w'ubwugarizi

Undi mukino wo mu itsinda rya gatandatu watangiye saa yine aho Ghana yakinaga na Benin, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Andre Ayew yishimira igitego

Ni umukino ikipe ya Benin yabonye igitego kihuse kuva iri rushanwa ryatangira uyu mwaka, aho ku munota wa 2 yabonye igitego cyatsinzwe na Mickael Pote. Ghana yahise yinjira mu mukino ku munota wa 9 Andre Ayew yatsinze igitego cyo kwishyura, ku munota wa 42 Jordan Ayew yatsinze igitego cya kabiri cya Ghana igice cya mbere kirangira Ghana itsinze Benin 2-1.

Umukino wahuje Ghana na Benin wabotsemo ikarita y'umutuku

Igice cya kabiri cyatangiye umukinnyi wa Ghana witwa John Boye abona ikarita y’umuhondo ya kabiri yaje kumuviramo ikarita itukura, Benin yahise ibona igitego ku munota wa 64 cyatsinzwe na Mickael Pote watsinze igitego cya kabiri cye, cyikaba n’igitego cya kabiri cya Benin umukino waje kurangira amakipe yombi aganyije ibitego 2-2.

Michael Pote watsinze ibitego bibiri

Imikino irakomeza taliki ya 26 Kamena 2019 aho hakinwa imikino yo mu itsinda A na B

(A) Uganda vs Zimbabwe

(A) Egypt vs DR Congo

(B) Nigeria vs Guinea

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND