RFL
Kigali

Peace Cup 2019 Women: Imikino ya ¼ iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/06/2019 18:47
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019 ku bibuga bitandukanye hirya no hino mu mujyi wa Kigali haratangirira imikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro cy’Abari n’abategarugori cya 2019 aho ikipe ya Scandinavia WFC izaba iri kuri sitade Mumena ikina na AS Kabuye WFC.



Gakenke WFC izaba iri kuri Stade ya Kicukiro aho izaba ihatana n’Inyemera WFC, AS Kigali WFC nk’ikipe yagiye igaragaza ko ikomeye muri ino myaka izaba iri kuri Stade ya Kicukiro aho izaba ihatana na Kamonyi WFC.

Nyuma yuko ES Mutunda WFC izamutse nk’ikipe yatsinzwe neza (Beast Looser) mu itsinda rya gatatu (C) aho yari ifite inota rimwe n’umwenda w’igitego kimwe, kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Kanama 2019 iraza gukina na Bugesera WFC bari mu itsinda rimwe. Bugesera WFC yarangije imikino yo mu matsinda iri ku mwanya kabiri n’amanota abiri. Umukino wo mu matsinda banganyije ubusa ku busa, bakazakinira kuri Stade ya Mumena umukino wa ¼.

Dore uko gahunda y’imikino iteganyijwe taliki ya 29 Kanama 2019

Scandinavia WFC vs AS Kabuye WFC (Stade Mumena, 13h00)

F. Gakenke WFC vs Inyemera WFC (Stade Kicukiro, 13h00)

AS Kigali WFC vs Kamonyi WFC (Stade Kicukiro, 15h30)

Bugesera WFC vs ES Mutunda WFC (Stade Mumena, 15h30

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND